Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, wabaye umunsi udasanzwe mu makuru ajyanye na Siporo by’umwihariko muri Football aho u Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Senegal mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Amakuru yabanje gutungura abakurikirana ibya football mu Rwanda, ni isezererwa rya Kiyovu Sports mu gikombe cy’Amahoro aho iyi kipe yari no mu zahabwaga amahirwe.
Iyi kipe ya Kiyovu iherutse no guhagurutswa ku ntebe y’urutonde rwa Shampiyona ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitero 2-0 bigatuma APR FC ifata umwanya wa mbere nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo itsinze Bugesera FC 1-0.
Kiyovu yari imaze iminsi yicaye ku mwanya wa mbere muri Shampiyona, nyuma yo kuwuhagurutswaho na Gasogi United ya KNC, kuri uyu wa Kabiri yongeye gukorwa mu jisho na Marines FC mu gikombe cy’amahoro aho yayitsinze ibitego 2-1 bituma iyisezerera.
Abakunzi ba Kiyovu si bo baraye nabi gusa kuko n’aba Manchester United yo mu Bwongereza na bo batorohewe nyuma y’uko Liverpool inyagiye iyi kipe ibitego 4-0.
Muri uyu mukino Liverpool yagiyemo ibizi neza ko niwutsinda ihita ifata umwanya wa mbere w’agategeno muri Shampiyona y’u Bwongereza, iyi kipe ikinamo kabuhariwe Sadio Mane, yarushije bigaragara Manchester United itigeze ikunda kugera imbere y’izamu rya Liverpool.
Uyu munsi wo ku wa Kabiri, wabaye udasanzwe koko ku bakunzi ba ruhago bo mu Rwanda, kuko ari na bwo habaye tombora y’uko ibihugu bizahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha wa 2023 yarangiye u Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Senegal ifite iki gikombe yegukanye muri Gashyantare uyu mwaka.
U Rwanda kandi ruri kumwe na Benin ndetse na Mozambique muri iri tsinda rya nyuma (L).
Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, bahise bagira amatsiko yo kuzareba umukino uzahuza Amavubi aheruka mu gikombe cya Afurika mu myaka 18 ishinze ndetse na Senegal ifite iki gikombe.
RADIOTV10