Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

U Rwanda na Senegal, Kiyovu yasezerewe mu cy’Amahoro, ManU yongera guta ikuzo,…Uwa Kabiri udasanzwe

radiotv10by radiotv10
20/04/2022
in SIPORO
0
U Rwanda na Senegal, Kiyovu yasezerewe mu cy’Amahoro, ManU yongera guta ikuzo,…Uwa Kabiri udasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, wabaye umunsi udasanzwe mu makuru ajyanye na Siporo by’umwihariko muri Football aho u Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Senegal mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Amakuru yabanje gutungura abakurikirana ibya football mu Rwanda, ni isezererwa rya Kiyovu Sports mu gikombe cy’Amahoro aho iyi kipe yari no mu zahabwaga amahirwe.

Iyi kipe ya Kiyovu iherutse no guhagurutswa ku ntebe y’urutonde rwa Shampiyona ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitero 2-0 bigatuma APR FC ifata umwanya wa mbere nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo itsinze Bugesera FC 1-0.

Kiyovu yari imaze iminsi yicaye ku mwanya wa mbere muri Shampiyona, nyuma yo kuwuhagurutswaho na Gasogi United ya KNC, kuri uyu wa Kabiri yongeye gukorwa mu jisho na Marines FC mu gikombe cy’amahoro aho yayitsinze ibitego 2-1 bituma iyisezerera.

Abakunzi ba Kiyovu si bo baraye nabi gusa kuko n’aba Manchester United yo mu Bwongereza na bo batorohewe nyuma y’uko Liverpool inyagiye iyi kipe ibitego 4-0.

Manchester United yatsinzwe 4-0

Muri uyu mukino Liverpool yagiyemo ibizi neza ko niwutsinda ihita ifata umwanya wa mbere w’agategeno muri Shampiyona y’u Bwongereza, iyi kipe ikinamo kabuhariwe Sadio Mane, yarushije bigaragara Manchester United itigeze ikunda kugera imbere y’izamu rya Liverpool.

Uyu munsi wo ku wa Kabiri, wabaye udasanzwe koko ku bakunzi ba ruhago bo mu Rwanda, kuko ari na bwo habaye tombora y’uko ibihugu bizahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha wa 2023 yarangiye u Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Senegal ifite iki gikombe yegukanye muri Gashyantare uyu mwaka.

U Rwanda kandi ruri kumwe na Benin ndetse na Mozambique muri iri tsinda rya nyuma (L).

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, bahise bagira amatsiko yo kuzareba umukino uzahuza Amavubi aheruka mu gikombe cya Afurika mu myaka 18 ishinze ndetse na Senegal ifite iki gikombe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 11 =

Previous Post

Umushinwa wakubise Abanyarwanda yababoheye ku musaraba yakatiwe gufungwa imyaka 20

Next Post

Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo muri Uganda ubwo yagwaga

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

We are here to showcase how beautiful Rwanda is- Legend Jay-Jay Okocha after arriving in Rwanda

by radiotv10
07/07/2025
0

Two football icons with global recognition, Jay-Jay Okocha and Didier Domi, have arrived in Rwanda as part of a five-day...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

11/07/2025
Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo muri Uganda ubwo yagwaga

Indege ya RwandAir yagiriye ikibazo muri Uganda ubwo yagwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.