Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda n’u Burusiya baganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda n’u Burusiya baganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire na Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich, bagiranye ikiganiro kuri telefone cyibanze ku ngingo zirimo ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 nk’uko amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererana y’u Rwanda abitangaza,

Mu butumwa bwatangajwe na MINAFFET ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatatu, bugira buti “Minisitiri Olivier Nduhungire yagiranye ikiganiro cyiza kuri Telefone na Hon. Bogdanov Mikhail Leonidovich, Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, ushinzwe Ububanyi na Afurika yo Hagati y’Iburasirazuba.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ikomeza muri ubu butumwa bwayo igira iti “Ikiganiro cyabo cyibanze ku guteza imbere imikoranire hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, ndetse banungurana ibitekerezo ku ishusho y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Igihugu cy’u Rwanda n’icy’u Burusiya bisanzwe ibifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire n’amasezerano y’ubufatanye yagiye ashyirwaho umukono, arimo ayasinywe mezi atatu ashize aho mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo Guverinoma zombi zashyize umukono ku masezerano akuriraho Visa abafite Pasiporo z’Abadipolomate n’abafite iza Serivisi.

Iki kiganiro cy’uyu ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda n’uyu Mudipolomate w’u Burusiya, kibaye nyuma y’ibindi binyuranye Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye n’abakuriye Dipolomasi z’ibindi Bihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ahmed Attaf; na we baganiriye ku bibazo biri mu karere k’Ibiyaga bigari, aho iki kiganiro cyabaye tariki 03 Gashyantare 2025.

Mu cyumweru gishize kandi, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, aho Guverinoma z’Ibihugu byombi zemeranyijwe guhuza imyumvire mu gushakira umuti ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Urujijo ku nkongi yibasiye imodoka ya Gitifu igakongokera mu muhanda avuye gukoresha inama abaturage

Next Post

U Rwanda rwavuze uko rwiteguye inama iziga ku bibazo bya Congo n’ibyo ruzagaragaza

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka
MU RWANDA

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

01/01/2026
12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwavuze uko rwiteguye inama iziga ku bibazo bya Congo n’ibyo ruzagaragaza

U Rwanda rwavuze uko rwiteguye inama iziga ku bibazo bya Congo n'ibyo ruzagaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.