Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri bavuye muri Afghanistan

radiotv10by radiotv10
25/08/2021
in MU RWANDA
0
U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri bavuye muri Afghanistan
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rugiye kwakira abanyeshuri babarirwa muri za mirongo bimuwe bakuwe muri Afghanistan nyuma yuko yigaruriwe n’intagondwa z’aba Taliban.

Ni abo mu ishuri ribanza n’iryisumbuye ry’abakobwa ritegamiye kuri leta ryigisha ibijyanye n’imiyoborere (School of Leadership, Afghanistan, SOLA), ryigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu kigo.

Shabana Basij-Rasikh warishinze, ku wa kabiri yavuze ko abagera hafi kuri 250 barimo abanyeshuri, abakozi baryo n’abo mu miryango yabo, bari mu nzira berekeza mu Rwanda, banyuze muri Qatar, gutangira “igihembwe cy’amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose”. Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yatangaje ubutumwa kuri Twitter buha ikaze abo mu ishuri SOLA.

Madamu Shabana yavuze ko yizeye ko baba bimukiye mu Rwanda by’igihe cy’amezi atandatu gusa, bakazasubira muri Afghanistan ibintu nibisubira mu buryo.

Abanya-Afghanistan bamwe bakomeje guhangayikishwa no kubona uko bahunga igihugu, kubera kugira ubwoba bwo kubaho ku butegetsi bw’aba Taliban. Ababarirwa mu bihumbi bamaze guhungishwa bajyanwa mu bihugu by’amahanga.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwabo bwa mbere hagati ya 1996 na 2001, aba Taliban bari barashyizeho amategeko akakaye ya kisilamu.

Hashize icyumweru kirenga bongeye kwisubiza igihugu, nyuma y’imyaka 20 yari ishize bahiritswe n’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’iz’Amerika.

Hari nyuma y’ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 y’ukwa cyenda mu 2001, byateguwe n’uwari umukuru w’umutwe wa al-Qaeda Osama bin Laden, wabaga muri Afghanistan.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

Next Post

DR Congo: Abatuye i Butembo bakiriye inkingo zirenga 1900 zo mu bwoko bwa Astrazeneca

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DR Congo: Abatuye i Butembo bakiriye inkingo zirenga 1900 zo mu bwoko bwa Astrazeneca

DR Congo: Abatuye i Butembo bakiriye inkingo zirenga 1900 zo mu bwoko bwa Astrazeneca

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.