William Robeyns yabaye umukinnyi w’umukino anafasha u Rwanda kongera gutsinda DR Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri ubwo hatangizwaga ku mugaragaro irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Basketball (AfroBasket2021), ikipe y’u Rwanda yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 82-68(25-15,19-19,14-21,25-13), umukino William Robeyns yatsinzemo amanota 23 muri uyu mukino.

Muri uyu mukino, William Robeyns yafashije u Rwanda atsinda amanota 23, rebounds 3, imipira ibiri ibyara amanota, yabohoje imipira ine (steals). Impuzandengo y’musaruro wa Robeyns wabaye +24 mu minota 33’32” mu gihe Maxi Munanga Shamba wa DR Congo yagize +20. Shama yatsinze amanota 22, rebounds 3, assists 7 aniba imipira ine ayikura ku bakinnyi b’u Rwanda.

Izindi Nkuru

William Robeyns #17 yafashije u Rwanda atsinda amanota 23

Muri uyu mukino, Kenny Gasana ari mu bakinnyi b’u Rwanda bafashije mu kuzamura amanota kuko yakinnye iminota 28’06” abasha gutsinda amanota 13 anagira umusaruro rusange uri ku kigero cya +21.

Mu minota 9’09” yamaze mu kibuga, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yatsinze amanota atandatu anagira umusaruro wa +6 akaba umwe mu bakinnyi bafashije u Rwanda kuganza DR Congo mu kwihutisha umukino.

Dieudonne Ndayisaba Ndizeye wabaye MVP wa shampiyona y’u Rwanda ya 2019 yakinnye iminota 14’06” atsinda amanota 12 anagira efficiency ya +11.

Kenny Gasana (12) azamukana umupira mu bakinnyi ba DR Congo

Ku ruhande rwa DR Congo, Maxi Munanga Shamba yatsinze amanota 22 ariko afashwa kuzamura amanota na Henry Pwono wakinnye iminota 34’39” atsinda amanota 12.

Jordan Sakho yakinnye 18’56” atsinda amanota 12 mu minota 33’49”, Patrick Kazumba Mwamba atsinda 10.

Umukino u Rwanda rwatsinzemo DR Congo warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame biba inshuro ya gatatu ikipe y’u Rwanda itsinda DR Congo kuko byabaye mu 2007 na 2013.

Undi mukino wakinwe muri iri tsinda rya mbere (A), ikipe ya Cape Verde yatsinze Angola amanota 77-71.

Gahunda y’imikino y’uyu wa gatatu:

10:00’: Nigeria vs Mali

13:00’: Cameron vs South Sudan

16:00’: Senegal vs Uganda

19:00’: Cote d’Ivoire vs Kenya

Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiye umukino wahuje u Rwanda na DR Congo

Sangwe Armel (7) ashaka inzira yamukiza abasore ba DR Congo

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (4) yatsinze amanota atandatu

Gasana Kenneth (12) umukinnyi ufasha cyane u Rwanda

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne (9) mu kirere ashaka umupira

Umukino w’u Rwanda na DR Congo uba ari amateka y’ibihugu bituranyi

Prince Ibey Chinenye w’u Rwanda hagati y’abakinnyi ba DR Congo

Mpoyo Axel (11) azamukana umupira w’u Rwanda

Ikipe y’u Rwanda

Ikipe ya DR Congo

Ikipe ya Cape Verde yatsinze Angola amanota 77-71

Angola igihugu kibitse ibikombe byinshi muri Afurika (11) yatangiye nabi

PHOTOS: FIBA

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru