U Rwanda rwatanze kandidatire yo kongera gutorerwa kuba mu Kanama k’Ihuriro Mpuzamahanga by’Itumanaho ITU (International Telecommunication) nyuma yo kubitorerwa inshuro enye zikurikiranya.
Amakuru dukesha Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, avuga ko “I Geneva, u Rwanda rwatanze ku mugaragaro kandidatire yarwo ku kongera gutorerwa kuba mu kanama ka International Telecommunication Union (ITU) muri manda ya 2027–2030.”
Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi kandi yatangaje ko ubwo iki gikorwa cyabaga, hari abayobozi banyuranye ku rwego mpuzamahanga, barimo Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, ndetse n’Ukuriye akanama ka ITU, Dr. ‘Bosun Tijani akaba ari na Minisitiri w’Itumanaho na Inovasiyo muri Nigeria.
Muri iki gikorwa kandi, hari abayobozi bakuru mu Muryango w’Abibumbye, ndetse n’abayobozi muri za Guverinoma zigize aka Kanama.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Urujeni Bakuramutsa, ubwo yatangazaga ko u Rwanda rwifuza kongera gutorerwa kuba muri aka Kanama, yavuze ko u Rwanda rwashyizeho imishinga inyuranye mu ikoranabuhanga n’itumanaho kandi ikomeje gutera imbere, irimo ikoranabuhanga ryifashiswa mu nzego za Leta.
Yavuze kandi ko hari imishinga ikomeye irimo kuba serivisi za Leta zitangwa hifashijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI) mu nzego zinyuranye, nko mu buzima, ubuhinzi ndetse no mu burezi.
Amb. Urujeni yavuze ko ku bw’iyi mishinga ndetse n’imikoranire myiza n’ibindi Bihugu biranga u Rwanda, rwifuza kongera gutorerwa kuba mu kanama ka ITU muri manda ya 2027-2030.
U Rwanda ruramutse rutorewe kuba muri aka Kanama, byaba ari ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, kuko iyi manda ya 2023-2026 na yo rurimo, yari iya kane.
U Rwanda rwatorewe bwa mbere kujya mu Kanama k’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU) mu kwezi k’Ukwakira 2010 mu nama y’Inteko Rusange yaberaga i Guadalajara muri Mexico. Kuva icyo gihe u Rwanda rwagiye rubona umwanya muri aka Kanama, kuko rwongeye gutorwa muri 2014, rwongera muri 2018, ndetse no mu 2023-2026.
Imyanya yo muri aka Kanama k’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho (ITU), itorwa hakurikijwe uturere dutanu, turimo ak’Umugane wa Afurika, ufite imyanya 13.

RADIOTV10








