Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, basinye amasezerano y’imikoranire ya miliyari 1,4 USD [arenga Miliyari 1 400 Frw] yo gushyigikira inzego z’iterambere mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, n’Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango ishamikiye ku Muryango w’Abubumbye, Ozonnia Ojielo.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igemigambi kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, aya masezerano agamije gushyigikira inzego zifatwa nk’izikwiye gushyigikirwa byihutirwa mu iterambere ry’u Rwanda ndetse n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs).
Iyi nkunga, izagira uruhare mu kugera ku ngamba za Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma y’u Rwanda yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ndetse n’icyerekezo cya 2050.
Biteganyijwe ko iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa binyuranye, birimo iterambere ry’Ubukungu, kuzamura ubushobozi bw’abaturage, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no mu guhanga udushya.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagize ati “Aya masezerano mashya ni ikimenyetso cy’imikoranire yacu irambye y’Umuryango w’Abibumbye n’icyerekezo cy’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere rirambye ry’ahazaza. Bishimangira intego duhuje ndetse n’indangagaciro, ndetse no kutahira uhezwa mu iterambere.”
Muri iyi mirakoranire, Umuryango w’Abibumbye wiyemeje gutanga Miliyari 1,04 USD mu myaka itanu iri imbere azashyirwa muri gahunda isanzwe itera inkunga, zirimo urwego rw’imari rugezweho, ndetse n’indi mishinga y’imikoranire isaba uruhare rwa Guverinoma, ndetse no mu miryango itari iya Leta, urwego rw’abikorera, n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda, Ozonnia Ojielo yagize ati “Mu gihe Umuryango w’Abibumbye uri kuzuza imyaka 80, iyi gahunda irashimangira umuhate wacu mu gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.”
Iyi gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ya 2025-2029, yateguwe hashingiwe ku ikusanyabitekerezo ryakozwe mu bigo birenga 50 bikorera mu Rwanda, amashami ya UN ndetse n’izindi nzego zigira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

RADIOTV10