Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwabwije ukuri America yongeye kuruvugaho ibyo muri Congo ikanagereranya M23 na FDLR

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Amb. Olivier Nduhungirehe

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bidakwiye kuba Leta Zunze Ubumwe za America zishyira M23 na FDLR mu gatebo kamwe, ananenga kuba iki Gihugu cyararuciye kikarumira ku bikorwa bibi bya FDLR, ariko kikanenga M23 irwanira impamvu zumvikana.

Ni nyuma yuko Ibiro bishinzwe Ububanyi na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za America, bishyize hanze ubutumwa byibutsa ibyatangajwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu mpera z’umwaka ushize.

Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, mu bihe bitandukanye, zashyize hanze raporo zikubiyemo amwe mu makuru anyuranye n’ukuri, arimo ayo gushinja u Rwanda kuba rufite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Biro bya Leta Zunze Ubumwe za America, bigendeye kuri aya makuru, mu butumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, byagize biti “Raporo y’Itsinda ry’Impuguke za UN yashyizwe hanze mu Kuboza 2024 igaragaza impamvu umuti wo kuba u Rwanda rwacyura ingazo zarwo ndetse no gushaka umuti w’ibibazo bya M23 na FDRL, byihutirwa.”

Asubiza kuri ubu butumwa, Minisitiri Olivier Nduhungire, yavuze ko bibabaje kubona Igihugu nk’iki gishyira mu gatebo kamwe iyi mitwe, kuko nka M23 ari umutwe uharanira uburenganzira bw’abakomeje kubwamburwa, mu gihe FDLR ari uw’iterabwoba wanasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukajya gukomereza iyi ngengabitekerezo mu burasirazuba bwa DRC.

Yagize ati “Iyi mvugo yo gushyira mu gatebo kamwe ibibazo bya M23 na FDLR ntikwiye. Binateye agahinda kuba ubuyobozi bwa US bugereranya umutwe w’abajenosideri n’umuryango urwanira uburenganzira bw’umuryango mugari wakomeje gutotezwa n’ubundi n’uwo mutwe w’abajenosideri.”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakomeje agaragaza ko bitumvikana kubona imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu nk’iki cy’igihangange, batajya bagira icyo bavuga ku bikorwa bibi bikorwa n’umutwe wa FDLR, ariko bakavuga kuri uyu wa M23 urwanira impamvu yumvikana.

Ati “Ndabibutsa ko ubwo ingo 300 z’Abanyekongo b’Abatusi mu gace ka Nturo muri Teritwari ya Masisi, zatwikwaga mu kwezi k’Ukwakira 2023 na FDLR, ifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo na Nyatura mu maso ya FARDC n’ingabo z’u Burundi, nta tweet nk’iyi y’Ibiro bya US twigeze tubona.”

Leta Zunze Ubumwe za America kandi iherutse na yo gushyira hanze itangazo yamagana ifatwa rya Masisi-Centre yabohojwe na M23, aho iki Gihugu cyasabye uyu mutwe gusubira inyuma, mu gihe cyanakunze na cyo kugwa mu mutego w’ikinyoma ko ufashwa n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

Next Post

Hari ibindi byakozwe: Ibyamenyekanye kuri Vestine wo muri Vestine&Dorcas n’umusore basezeranye bigatungurana

Related Posts

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

by radiotv10
12/08/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yahakanye ibyatangajwe n’umwe ku mbuga nkoranyambaga ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye...

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

by radiotv10
12/08/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yakomoje ku gikorwa cy’Umuganda rusange umaze kumenyerwa mu Rwanda, wanagiye ufatirwaho...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
12/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

by radiotv10
12/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibinyoma by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja Ingabo z’iki Gihugu (RDF) ngo...

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

by radiotv10
12/08/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bongeye kuvoma amazi y’ibishanga nyamara...

IZIHERUKA

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje
FOOTBALL

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

by radiotv10
12/08/2025
0

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

12/08/2025
Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

12/08/2025
Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

12/08/2025
Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

12/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari ibindi byakozwe: Ibyamenyekanye kuri Vestine wo muri Vestine&Dorcas n’umusore basezeranye bigatungurana

Hari ibindi byakozwe: Ibyamenyekanye kuri Vestine wo muri Vestine&Dorcas n’umusore basezeranye bigatungurana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.