Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umubano w’Ibihugu byombi, inaha amasaha 48 Abadipolomate b’iki Gihugu cy’i Burayi kuba bavuye mu Rwanda.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda uyu munsi yamenyesheje Guverinoma y’u Bubiligi icyemezo cyayo cyo guhagarika umubano, kandi bigahita byubahirizwa.”
U Rwanda ruvuga ko icyemezo cyarwo cyafatanywe ubushishozi hashingiwe ku ngingo zinyuranye zirimo kuba u Bubiligi bushaka gukomeza kwifata nk’Umukolini w’u Rwanda.
Iri tangazo rikagira riti “U Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda mu bihe bihoraho haba mbere ndetse no mu bihe by’amakimbirane ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bunafite uruhare rwo kuva cyera, byumwihariko mu kwibasira u Rwanda.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko bigaragara ko u Bubikigi bwafashe uruhande mu bibazo byo mu karere, ndetse bukomeza kwibasira no kubangamira u Rwanda mu bikorwa binyuranye, rukoresha ibinyoma bukwirakwiza, hagamijwe gushyigikira ibikorwa byo kugerageza guhungabanya u Rwanda n’akarere.
U Rwanda ruvuga kandi ko uretse kuba iki Gihugu cy’u Bubiligi cyaragize uruhare mu mateka mabi mu kwenyegeza no gutiza umurindi ubuhezanguni bw’irondabwoko, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwanahaye urubuga abahakana bakanapfobya iyi Jenoside ndetse n’abakomeje kurera ingengabitere ya Jenoside.
Iri tangazo rikagira riti “Icyemezo cy’uyu munsi, gishingiye ku ntego z’u Rwanda zo kurengera inyungu z’Igihugu no kwigira kw’Abanyarwanda, ndetse no kubahiriza ubusugire, amahoro n’inyungu rusange.”
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risoza rigira riti “Abadipolomare bose b’u Bubiligi bari mu Rwanda barasabwa kuva mu Gihugu bitarenze amasaha 48.”
U Rwanda rwijeje ko ruzakomeza kurinda no gucungira umutekano ibikorwa byose bya Ambasade y’u Bibiligi biri muri Kigali.
RADIOTV10