Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragarije u Burayi ibyifuzo byarwo runasubiza abagereranya ibyo muri Congo n’ibya Ukraine

radiotv10by radiotv10
28/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragarije u Burayi ibyifuzo byarwo runasubiza abagereranya ibyo muri Congo n’ibya Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidakwiye kugereranywa nk’ibyo muri Ukraine, kandi ko Abanyaburayi bazi neza umuzi w’ibibazo biri muri DRC, inagaragaza Ubumwe bw’u Burayi ibiteye impungenge u Rwanda byatumye rukaza ubwirinzi, n’icyatuma bukurwaho.

Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje nyuma yuko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen. (Rtd) James Kabarebe ahuye n’Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Karere uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, rivuga ko Gen. (Rtd) James Kabarebe yahuye na Ambasaderi Johan Borgstam, ejo ku wa Kane, bagirana Ibiganiro byubaka kandi byabayemo kungurana ibitekerezo, aho u Rwanda rwagize ibyo rugaragaza.

Mu byagaragajwe n’u Rwanda, iri tangazo rigira riti “Ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntabwo bigomba kugereranywa nk’amakimbirane ari muri Ukraine. Icyo ari cyo cyose cyashaka kubigereranya, cyaba gifite impamvu ya politiki icyihishe inyuma kinagamije kugoreka impamvu-muzi y’ikibazo.”

Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko Ibihugu Binyamuryango bya EU bizi neza amateka y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, arimo n’ibibazo biri imbere muri kiriya Gihugu, kuba hari imitwe yitwaje intwaro irenga 200, ndetse n’umugambi wo gushaka kurimbura ubwoko bw’Abatutsi bo muri Coongo.

Hari kandi imvugo zibiba urwango z’abategetsi bo muri kiriya Gihugu, hakaza n’ikindi kibazo gikomeye cy’Umutwe w’abajenosideri wa FDLR, wanafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko hari n’abafite uruhare muri ibi bibazo, kandi ko bakwiye guterwa ipfunwe na byo.

Mu bindi Guverinoma yamenyesheje iyi ntumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ni uko “U Rwanda ruhanganye n’ibibyugariye, bidakwiye kwimwa agaciro, biri ku mupaka wacu na DRC by’ukwishyira hamwe kw’ingabo, kugizwe n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, umutwe w’irondakoko wa Wazalendo, SAMIDRC ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.”

U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza guharanira ko ibibazo nk’ibi biva mu nzira kugira ngo rubeho rutekanye, rusaba ko ingabo z’abanyamahanga ziri ku mipaka yarwo zihava, ko hashakwa umuti w’ikibazo cya M23 ndetse no kurandura umutwe wa FDLR mu buryo bwa burundu.

Guverinoma iti “Amahame yo kutavogerwa ubusugire bw’Igihugu, bikunze kuvugwa na EU, bigomba no gukora ku Rwanda. Ubusugire bw’u Rwanda bwavogerewe inshuro zirenga 20 kuva muri 2018 kandi hari raporo zanditse zibigaragaza. Ingamba z’ubwirinzi zashyizweho kugira ngo zikumire ibi bitero byari bikomeje kugaragara kandi zizagumaho kugeza igihe izo mbogamizi zizakemuka burundu.”

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko “Bibabaje kubora Politiki y’imbere ya EU n’inyungu zayo mu karere, bigira uruhare mu byemezo mpuzamahanga bya EU. Ingamba z’ibihano zishyirwaho ziba zigamije guhungabanya Ibihugu ntacyo zizacyemra mu bibazo bihari, ahubwo bibangamira imbaraga zigamije amahoro za Afurika.”

U Rwanda rwavuze ko ubutegetsi bwa DRC budakwiye gukomeza kuyobya umuryango mpuzamahanga, bugamije gusabira u Rwanda ibihano bwitwaje ibinyoma bushaka kuyobya uburari ku gutsindwa kw’imiyoborere yabwo yagize ingaruka ku burenganzira bw’abaturage babwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Andi makuru ku gitero cya bombe zaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage

Next Post

Agezweho ku munyapolitiki ukomeye mu Burundi wari umaze igihe atagaragara

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Agezweho ku munyapolitiki ukomeye mu Burundi wari umaze igihe atagaragara

Agezweho ku munyapolitiki ukomeye mu Burundi wari umaze igihe atagaragara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.