Guverinoma y’u Rwanda yageneye iy’u Budage ubutumwa bwo kuyifata mu mugongo ku bw’urupfu rwa Horst Köhler wabaye Perezida w’iki Gihugu uherutse kwitaba Imana.
Ubutumwa bwo gufata mu mugongo Guverinoma y’u Budage, bwanyujuijwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda, muri ubu butumwa bwayo, yavuze ko “ari agahinda gakomeye kuri Guvenoma y’u Rwanda ku kuba yamenye urupfu rwa Horst Köhler, wahoze ari Perezida w’u Budage watabarutse ku ya 01 Gashyantare 2025.”
Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Guverinoma y’u Rwanda ifashe mu mugondo umuryango w’uwahoze ari Perezida Köhler, ndetse na Guverinoma y’u Budage muri ibi bihe by’akababaro.”
Guverinoma y’u Rwanda yasoje ubutumwa bwayo ivuga ko Perezida Horst Köhler yaranzwe no guteza imbere umubano hagati y’u Budage na Afurika byumwihariko n’u Rwanda, kandi ko bizahora bizirikanwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025 kandi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine yagiye kuri Ambasade y’u Budage mu Rwanda, aho yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha iki Gihugu ku bw’ibi byago cyagize byo gupfusha uwigeze kukibera Perezida.
Nyakwigendera Horst Köhler watabarutse ku myaka 81 y’amavuko, yitabye Imana tariki 01 Gashyantare 2025 nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye.
Horst Köhler yayoboye u Budage hagati ya 2004 na 2010, aho azwiho kuba yari afite ubunararibonye n’ubuzobere mu bijyanye n’ubukungu.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/Snapinst.app_476246874_1060491356114390_3244013413509319547_n_1080.jpg?resize=1024%2C765&ssl=1)
RADIOTV10