Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo rubwira u Bwongereza ku kugaragaza uruhande bwahisemo mu bya Congo

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagize icyo rubwira u Bwongereza ku kugaragaza uruhande bwahisemo mu bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingamba z’ibihano byatangajwe n’iy’u Bwongereza nk’igisubizo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, zigaragaza uruhande iki Gihugu cyahisemo guhagararamo, kandi ko bibabaje.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, nyuma yuko Guverinoma y’u Bwongereza itangaje ibihano yafatiye u Rwanda.

Ni ibihano birimo kutitabira inama n’ibindi birori byabereye mu Rwanda, ndetse no guhagarika inkunga mu bijyanye n’imyitozo mu bya gisirikare.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira icyo rivuga kuri ibi bihano, u Rwanda ruvuga ko bibabaje kubona Guverinoma y’u Bwongereza, yagaragaje uruhande yahisemo guhagararamo mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igatangaza ibi bihano yumva ko ari byo muti wabyo.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, rigira riti “Ntibifite ishingiro kumva ko u Rwanda rwagira icyo rugurana umutekano warwo n’uw’Abanyarwanda. Ingamba z’ibihano ntacyo zamarira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yewe ntacyo zamara mu kugera ku muti urambye wa Politiki w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”

U Rwanda ruvuga ko Guverinoma ya Congo, ari yo ifite mu biganza byayo icyo yakora cyazanira umuti ibibazo biri muri iki Gihugu, ariko ko yakomeje kurenga ku byemezo byose byagiye bifatwa ariko amahanga akabirenza ingohi.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igaragaza ibikorwa byagakwiye gutuma Guverinoma ya DRC ibazwa inshingano ariko bikirengagizwa, nko “Kuba ihora igaba ibitero bihoraho ku baturage bayo, birimo n’ibisasu bikomeje kuraswa mu bice by’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo, ishishikariza DRC gukura kabiri inzira za gisirikare, gutuma amakimbirane aba akarande no gutuma abaturage b’abasivile bazahara.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko ruzakomeza guhagarara ku ngamba zo kwirindira umutekano, DRC cyangwa Umuryango Mpuzamahanga batigeze barwifuriza cyangwa ngo baruwuhe.

U Rwanda rwakomeje ruvuga ko ibi bibazo bidashira biri muri Congo, bigaragaza ko hari impande zibifitemo inyungu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Rusoza ruvuga ko rwiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa byumwihariko mu buhuza bwiyemejwe n’Umugabane wa Afurika, ruboneraho guhamagarira umuryango mpuzamahanga gushyigikira izi ngamba zashyizweho na Afurika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

Ubutumwa Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda yageneye Perezida

Next Post

Ibyitezwe mu giterane gitegerejwe mu Rwanda kibaye bwa mbere mu mateka y’Isi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyitezwe mu giterane gitegerejwe mu Rwanda kibaye bwa mbere mu mateka y’Isi

Ibyitezwe mu giterane gitegerejwe mu Rwanda kibaye bwa mbere mu mateka y’Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.