U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 796 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’umunsi umwe rwakiriye abandi bakabakaba 400.
Aba banyarwanda 796 bakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2025, binjiriye ku Mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka Grande Barrière (La Corniche).
Ubwo aba Banyarwanda bakirwaga n’inzego z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, babanje gusakwa nk’uko bisanzwe ku bantu bose binjira mu Gihugu.
Ni igikorwa cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabagejeje ku Mupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri ku mupaka, ahakiriwe aba Banyarwanda, avuga ko bahageze mu masaaha ashyira saa yine z’amanywa kuri uyu wa Mbere.
Aba Banyarwanda nubundi nk’uko byari bimeze ku nshuro ya mbere, biganjemo abagore n’abana, bigaragara ko babaga ahantu hatabanyuze, ariko bakaba bagaragaje akanyamuneza ko kongera gukandagira ku butaka bw’Igihugu cyabibarutse.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko hari abagiye mu myaka 2000 bagiye gushakishirizayo ubuzima, mu gihe hari n’abandi bariyo kuva mu 1994 ubwo bahungiragayo.
Bamwe bavuga ko hari abashakaga gutaha ariko umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda ukababera ibamba, mu gihe hari n’abandi bavuga ko baburaga ubushobozi bw’amikoro bwo kubona amafaranga y’urugendo.
Dr Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije wa M23 igenzura umujyi wa Goma waturutsemo aba baturage, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Abanyarwanda bagomba gutaha bavuye muri DRCongo, ari 2 083.
Aba Banyarwanda 796 bakiriwe kuri uyu wa Mbere, batumye umubare w’abamaze kwakirwa mu minsi itatu gusa, ugera mu 1 100, dore ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 17 Gicurasi, hari hakiriwe abandi 360.
Abakiriwe ku wa Gatandatu, bahise boherezwa mu nkambi ya Kijote, aho bazanyuzwa mbere yo kujya mu miryango, kugira ngo babanze batozwe kuri gahunda za Leta n’imirongo migari igenga Abaturarwanda.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10