Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 796 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’umunsi umwe rwakiriye abandi bakabakaba 400.

Aba banyarwanda 796 bakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2025, binjiriye ku Mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka Grande Barrière (La Corniche).

Ubwo aba Banyarwanda bakirwaga n’inzego z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, babanje gusakwa nk’uko bisanzwe ku bantu bose binjira mu Gihugu.

Ni igikorwa cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabagejeje ku Mupaka uhuza iki Gihugu n’u Rwanda.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 uri ku mupaka, ahakiriwe aba Banyarwanda, avuga ko bahageze mu masaaha ashyira saa yine z’amanywa kuri uyu wa Mbere.

Aba Banyarwanda nubundi nk’uko byari bimeze ku nshuro ya mbere, biganjemo abagore n’abana, bigaragara ko babaga ahantu hatabanyuze, ariko bakaba bagaragaje akanyamuneza ko kongera gukandagira ku butaka bw’Igihugu cyabibarutse.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko hari abagiye mu myaka 2000 bagiye gushakishirizayo ubuzima, mu gihe hari n’abandi bariyo kuva mu 1994 ubwo bahungiragayo.

Bamwe bavuga ko hari abashakaga gutaha ariko umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda ukababera ibamba, mu gihe hari n’abandi bavuga ko baburaga ubushobozi bw’amikoro bwo kubona amafaranga y’urugendo.

Dr Balinda Oscar, Umuvugizi Wungirije wa M23 igenzura umujyi wa Goma waturutsemo aba baturage, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Abanyarwanda bagomba gutaha bavuye muri DRCongo, ari 2 083.

Aba Banyarwanda 796 bakiriwe kuri uyu wa Mbere, batumye umubare w’abamaze kwakirwa mu minsi itatu gusa, ugera mu 1 100, dore ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 17 Gicurasi, hari hakiriwe abandi 360.

Abakiriwe ku wa Gatandatu, bahise boherezwa mu nkambi ya Kijote, aho bazanyuzwa mbere yo kujya mu miryango, kugira ngo babanze batozwe kuri gahunda za Leta n’imirongo migari igenga Abaturarwanda.

Ubwo bageraga ku Mupaka uhuza DRC n’u Rwanda
Aba Banyarwanda bagaragaza ko bari bariho mu buzima bugoye ariko ubu bishimiye kugera iwabo

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

Next Post

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Related Posts

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.