U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baje ku bw’icyemezo cyafatiwe mu nama iherutse guhuza Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, gisaba ko habaho gucyura impunzi.
Aba Banyarwanda bakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, binjiriye ku Mupaka uhuza u Rwanda na DRC, uzwi nka ‘grande barrière’
Batahutse ku bw’icyemezo cyavuye mu Nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, yahuje Guverinoma y’u Rwanda, iya DRC ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, gisaba ko habaho gucyura impunzi (UNHCR) gisaba ko impunzi za buri Gihugu ziri mu kindi zigomba gucyurwa.
Aba baje basanga abandi Banyarwanda 1 156 bari bamaze gutahuka kugeza mu kwezi kwa Gatanu k’uyu mwaka, bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari bamaze imyaka barahungiye.
Kuva uyu mwaka watangira, hari hateganyijwe ko abasaga 2 000 ari bo bazatahuka kuko bari baramaze kwiyegeranyiriza mu mujyi wa Goma.
Abenshi muri aba Banyarwanda iyo baganiriye n’itangazamakuru, bagaragaza ko batahuka ku bushake bwabo nta gahato kabariho, abandi bagasobanura ko aho bari bari mu mashyamba ya Congo, bari barafatiriwe n’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu1994.
Abagiye baza mu bihe bitandukanye, bahitaga boherezwa by’agateganyo mu nkambi ya Kijote iri mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, aho babanza gusuzumwa, bakagaragaza aho imiryango yabo iri, hagamijwe kubategurira kongera gusubira mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda za Leta y’u Rwanda.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10