Mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Ibihugu byagaragaje aho bihagaze ku ntambara iri kubera muri Ukraine, bimwe bitora umwanzuro uyamagana ari na byo byinshi birimo n’u Rwanda mu gihe hari ibindi byifashe nk’u Burundi.
Muri iyi Nteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022, ibihugu byatoreye uyu mwanzuro ugamije gukomanyiriza u Burusiya muri Politiki Mpuzamahanga kubera intambara bwashoje muri Ukraine ikomeje kwangiza byinshi no guhitana ubuzima bw’abaturage.
Mu Bihugu 193, uyu mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye watowe n’Ibihugu 141, bitanu (5) birawanga mu gihe 35 byifashe.
Uku gutora kugaragaza aho Ibihugu bihagaze aho ibi byatoye bishyigikira umwanzuro wa LONI, byamagana intambara iri kubera muri Ukraine mu gihe ibyatoye biwanga bishyigikiye u Burusiya.
Muri ibi byatoye biwushyigikira harimo u Rwanda n’Ibindi Bihugu byinshi byo ku Isi byaba iby’i Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America mu gihe ibi bitanu byawanze bishyigikiye u Burusiya dore ko na bwo ubwabwo burimo.
Ibindi Bihugu byawanze uretse u Burusiya, ni Belarus, Eritrea, Korea ya Ruguru, na Syria.
Ni umwanzuro wagaragaje aho Ibihugu bihagaze mu gihe Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bari birinze kugaragaza uruhande bahagazeho mu gihe abayobora Ibihugu by’ibikomerezwa birimo ibyo ku Mugabane w’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za America bo bahise berura bamagana Perezida Putin watangije iyi ntambara.
Mbere y’iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, impuguke mu bya Politiki Mpuzamahanga Dr. Evode Kayitana, usanzwe ari Umwarimu wa Politiki muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yari yabwiye RADIOTV10 ko ibiri kubera muri Ukraine byamaze kubyara ibyaha mpuzamahanga bishoboza kuzatuma Perezida Putin n’Igihugu cye bisanga imbere y’Inkiko Mpuzamahanga.
Dr. Evode Kayitana yavuze ko Putin yamaze gukora ibyaha by’intambara (War Crime) ndetse n’icyaha cyo gutera ikindi Gihugu nta mpamvu (Agression) ku buryo mu gihe runaka ashobora kuzabibazwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Uyu Munyamategeko wavuze ko Putin ashobora no kuzaregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, yavuze ko n’Igihugu cye gishobora kuzajyanwa mu Rukiko Mpuzamahanga ruburanisha Ibihugu (ICJ) kiryozwa ibyo cyangije muri Ukraine, kigasaba kubisana no kwishyura indishyi.
RADIOTV10