Igicuruzwa cya mbere cyacurujwe ku Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ni ikawa yavuye mu Rwanda yoherejwe muri Ghana. Impuguke mu by’ubukungu yemeza ko iri soko rizatuma Ibihugu bya Afurika byihuta mu iterambere.
Muri Werurwe 2018, i Kigali mu Rwanda handikiwe amateka atazibagirana muri Afurika ubwo hasinywaga amasezerano y’isoko rusange nyafurika (AfCFTA) yashyiriweho umukono mu Nteko Rusange idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe.
Aya masezerano yamaze umwaka wose ataremezwa kuko yemejwe muri Mata 2019 nyuma yuko umubare w’Ibihugu byari bikenewe byari bimaze kuyemeza.
Andi mateka yongeye kwandikwa n’u Rwanda kuko igicuruzwa cya mbere cyagaragajwe kuri iri soko rusange nyafurika, ari icyemezo cy’ikawa yavuye mu Rwanda yoherejwe muri Ghana yo ku ya 30 Nzeri 2022.
U Rwanda kandi ruri mu Bihugu bicye biri kugeragerezwamo iri soko aho ruri kumwe na Cameroon, Misiri, Ghana, Kenya, Ibirwa bya Mauritius na Tanzania.
Impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu wabwo muri Kaminuza, Dr Fidele Mutembelezi avuga ko imiterere y’amasezerano ashyiraho iri soko rusange ry’Umugabane wa Afurika, igaragaza inyungu ku baturage.
Avuga ko ubusanzwe Ibihugu bigira imipaka kandi bikanashyiraho imirongo ikumira (barriers) urujya n’uruza rw’ibintu by’ingenzi birimo abantu n’ibicururuzwa, byinjira ari uko bibanje kwakwa Visa cyangwa imisoro ndetse n’andi mananiza atuma urujya n’uruza bidakorwa mu buryo bwagutse.
Ibi bituma guhahirana hagati y’Ibihugu bitoroha ndetse n’umusaruro wakavuye mu bucuruzi ugira aho ugarukira.
Ati “Ikiba kigamijwe mu isoko rusange ni ukugabanya ibyo bintu cyangwa se no kubivanaho kugira ngo ari abantu, ari ibicuruzwa, niba ushaka kujya muri Uganda niba ushaka kujya muri Tanzania cyangwa muri Kenya ugende nta nkomyi, akaba yajya kuba aho ashaka, akaba yajya gushaka akazi yisanzuye batarebye ubwenegihugu bwe. Bituma amahirwe yaguka.”
Akomeza avuga ko nk’u Rwanda rufite ubuso buto ndetse n’umubare mucye w’abaturage, ruzungukira muri iri soko rusange. Ati “Ruzaba rubonye rugari ushobora gushakiramo amahirwe.”
Gusa Dr Fidele Mutembelezi agaragaza ko mu gushyira mu bikorwa iri soko rusange nyafurika hakirimo imbogamizi zishingiye ku bushake bwa Politiki bucibwa imbaraga n’imibanire ya bimwe mu Bihugu iba idahagaze neza.
Ati “Iyo Ibihugu bifitanye ibibazo bya politiki cyangwa amakimbirane, ntabwo imikoranire ikunda. Ni cyo kibazo kiri muri iyi miryango y’uturere.”
Cyakoze avuga ko uko imyaka izagenda ihita indi igataha, Ibihugu bizagenda bibona inyungu z’iri soko ku buryo byazatera umugongo ibibazo bifitanye bikiyemeza gucuruzanya.
Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) rigaragaza ko ubuhahirane hagati y’Ibihugu bya Afurika buri ku kigero cya 17% mu gihe uyu Mugabane uhahirana n’Ibihugu byo muri Aziya ku rugero rwa 59%, ugahahirana n’Umugabane w’u Burayi kuri 68%.
RADIOTV10