Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatamaje Ababiligi- Umunyamakuru Oswald yagaragaje intandaro y’ibyo u Bubiligi buvugwaho muri Congo

radiotv10by radiotv10
01/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu asanga intandaro yo kuba u Bubiligi bwarinjiye mu by’intambara yo muri Congo bukoherezayo abasirikare, ari ikimwaro iki Gihugu cyagize nyuma yo gufatirwa ibyemezo n’u Rwanda nk’Igihugu bwakolonije kandi bwibwira ko bugifiteho ijambo.

Hari amakuru avuga ko u Bubiligi na bwo buherutse kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bukoherezayo abasirikare n’intwaro za rutura.

Hari n’amakuru avuga ko aba basirikare bo muri iki Gihugu cy’i Burayi batangiye kurasa ku mutwe wa M23 i Walikare, bakoresheje indege zitagira abapilote (Drones).

Iki Gihugu kandi cyakoze ibi nyuma yuko gifatiwe ibyemezo na Guverinoma y’u Rwanda, yaciye umubano warwo na cyo, ndetse igaha amasaha 48 Abadipolomate bacyo yo kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.

Ni nyuma yuko u Bubiligi bwari bumaze igihe bwinjiye mu mugambi wo gukomatanyiriza u Rwanda ahantu hose, burusabira ibihano, burushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri muri Congo, nubwo rwo rutahwemye kubyamaganira kure.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Werurwe 2025, Umunyamakuru Oswald Mutuyezu wari watumiwe nk’umusesenguzi, yavuze ko iyi myitwarire y’u Bubiligi yo kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, ari nk’ikimwaro bwatewe n’ibyemezo bwafatiwe n’u Rwanda rwaciye umubano n’iki Gihugu cyiyita ko ari kimwe mu bihangange.

Ati “Ni ukugira ngo bereke u Rwanda ko rukwiye kubigendamo rwitonze, kuko u Rwanda na rwo rwatamaje Ababiligi tujye tuvugisha ukuri, rwarabandagaje ku rwego rwose rwo hejuru.”

Akomeza agaragaza impamvu, ati “Igihugu bafata nk’aho gikennye kiri mu nzira y’amajyambere, kwereka umukoloni ko atari we kamara, u Rwanda rukabatanga ruti ‘izo nkunga zanyu, amayero miliyoni 95, nimujyane ibyanyu’, hanyuma u Bubiligi ntibushirwe bugakomeza kujya gushyashyariza u Rwanda ngo ibindi Bihugu biruhagarikire inkunga, noneho u Rwanda rukongera rukabatanga ruti ‘duciye umubano’.”

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu avuga kandi ko kumwarwa k’u Bubiligi, byanagaragaye mu bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Maxime Prevot nyuma y’icyemezo cyafashwe n’u Rwanda, aho yavuze ko iki Gihugu cyafashe iki cyemezo kitabanje kuganira n’u Bubiligi.

Ati “U Rwanda noneho rurongera rubwira imiryango itari iya Leta hano mu Rwanda ruti ‘Amafaranga y’Ababiligi muyahagarike ntimwongere kuyakira’.”

Oswald Mutuyeyezu avuga ko ubusanzwe u Bubiligi nk’Igihugu cyakolonije bimwe mu Bihugu muri Afurika, cyiyumva nk’igifite ubuhangange n’ububasha, kandi u Rwanda rukaba rwari mu Bihugu bitatu cyumva ko gifiteho ijambo rwo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo kugira ngo rukomeze kugira iryo jambo, ari uko rugomba kwiyegereza DRC.

Ati “U Rwanda rwabateye uw’inyuma, Congo bayitakaje baba basigaje iki ku Isi? Kandi ko na bo biyumva nk’Igihugu cy’igihangange nubwo ari Agahugu gato […] Ubwo rero bagomba kujya muri Congo gusa nk’abereka M23 ngo turahari kugira ngo idakomeza kujyenda ikajya guhirika ubutegetsi bw’i Kinshasa.”

Gusa avuga ko mu gihe M23 yakomeza gukoresha imbaraga ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Congo, Ababiligi badashobora kwitambika uyu mutwe kuko abantu bafite icyo barwanira ntawapfa kubakoma imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 16 =

Previous Post

Ubwoba ni bwose muri Zimbabwe kubera icyo ubutegetsi buri kwikanga cyaba kiri gutegurwa

Next Post

Kwibuka31: Menya ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu Cyumweru cy’Icyunamo

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka31: Menya ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu Cyumweru cy’Icyunamo

Kwibuka31: Menya ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu Cyumweru cy’Icyunamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.