Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu asanga intandaro yo kuba u Bubiligi bwarinjiye mu by’intambara yo muri Congo bukoherezayo abasirikare, ari ikimwaro iki Gihugu cyagize nyuma yo gufatirwa ibyemezo n’u Rwanda nk’Igihugu bwakolonije kandi bwibwira ko bugifiteho ijambo.
Hari amakuru avuga ko u Bubiligi na bwo buherutse kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bukoherezayo abasirikare n’intwaro za rutura.
Hari n’amakuru avuga ko aba basirikare bo muri iki Gihugu cy’i Burayi batangiye kurasa ku mutwe wa M23 i Walikare, bakoresheje indege zitagira abapilote (Drones).
Iki Gihugu kandi cyakoze ibi nyuma yuko gifatiwe ibyemezo na Guverinoma y’u Rwanda, yaciye umubano warwo na cyo, ndetse igaha amasaha 48 Abadipolomate bacyo yo kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.
Ni nyuma yuko u Bubiligi bwari bumaze igihe bwinjiye mu mugambi wo gukomatanyiriza u Rwanda ahantu hose, burusabira ibihano, burushinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano biri muri Congo, nubwo rwo rutahwemye kubyamaganira kure.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Werurwe 2025, Umunyamakuru Oswald Mutuyezu wari watumiwe nk’umusesenguzi, yavuze ko iyi myitwarire y’u Bubiligi yo kwinjira mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, ari nk’ikimwaro bwatewe n’ibyemezo bwafatiwe n’u Rwanda rwaciye umubano n’iki Gihugu cyiyita ko ari kimwe mu bihangange.
Ati “Ni ukugira ngo bereke u Rwanda ko rukwiye kubigendamo rwitonze, kuko u Rwanda na rwo rwatamaje Ababiligi tujye tuvugisha ukuri, rwarabandagaje ku rwego rwose rwo hejuru.”
Akomeza agaragaza impamvu, ati “Igihugu bafata nk’aho gikennye kiri mu nzira y’amajyambere, kwereka umukoloni ko atari we kamara, u Rwanda rukabatanga ruti ‘izo nkunga zanyu, amayero miliyoni 95, nimujyane ibyanyu’, hanyuma u Bubiligi ntibushirwe bugakomeza kujya gushyashyariza u Rwanda ngo ibindi Bihugu biruhagarikire inkunga, noneho u Rwanda rukongera rukabatanga ruti ‘duciye umubano’.”
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu avuga kandi ko kumwarwa k’u Bubiligi, byanagaragaye mu bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Maxime Prevot nyuma y’icyemezo cyafashwe n’u Rwanda, aho yavuze ko iki Gihugu cyafashe iki cyemezo kitabanje kuganira n’u Bubiligi.
Ati “U Rwanda noneho rurongera rubwira imiryango itari iya Leta hano mu Rwanda ruti ‘Amafaranga y’Ababiligi muyahagarike ntimwongere kuyakira’.”
Oswald Mutuyeyezu avuga ko ubusanzwe u Bubiligi nk’Igihugu cyakolonije bimwe mu Bihugu muri Afurika, cyiyumva nk’igifite ubuhangange n’ububasha, kandi u Rwanda rukaba rwari mu Bihugu bitatu cyumva ko gifiteho ijambo rwo, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo kugira ngo rukomeze kugira iryo jambo, ari uko rugomba kwiyegereza DRC.
Ati “U Rwanda rwabateye uw’inyuma, Congo bayitakaje baba basigaje iki ku Isi? Kandi ko na bo biyumva nk’Igihugu cy’igihangange nubwo ari Agahugu gato […] Ubwo rero bagomba kujya muri Congo gusa nk’abereka M23 ngo turahari kugira ngo idakomeza kujyenda ikajya guhirika ubutegetsi bw’i Kinshasa.”
Gusa avuga ko mu gihe M23 yakomeza gukoresha imbaraga ishaka gukuraho ubutegetsi bwa Congo, Ababiligi badashobora kwitambika uyu mutwe kuko abantu bafite icyo barwanira ntawapfa kubakoma imbere.
RADIOTV10