Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatanze umucyo ku bibaza niba ruzasubiza ‘miliyari 450Frw’ rwahawe n’u Bwongereza

radiotv10by radiotv10
10/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku bibaza niba ruzasubiza ‘miliyari 450Frw’ rwahawe n’u Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo amasezerano yasinywe hagati yayo n’iy’u Bwongereza atashyirwa mu bikorwa, rutazasubiza amafaranga iki Gihugu cy’i Burayi cyahaye u Rwanda, kuko bitagenwa n’aya masezerano, kandi ko kitabona aho gihera kiyishyuza kuko kitigeze kiyaruha nk’inguzanyo.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer atangaje ko ahagaritse gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda igamije kohereza abimukira bakinjiyemo binyuranyije n’amategeko.

Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko yamenye umugambi w’iy’u Bwongereza wo guhagarika aya masezerano.

Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko iyi gahunda yari yatangijwe n’u Bwongereza kuko yari igamije gutanga umuti w’ikibazo cy’iki Gihugu cy’i Burayi, aho kuba ikibazo cy’u Rwanda.

Nyuma y’uko bitangajwe ko iyi gahunda ihagaze, hatangiye kuzamuka impaka z’abibazaga niba u Rwanda ruzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye abarirwa muri Miliyoni 270 z’Ama-Pounds  (arenga miliyari 452 Frw) nk’uko byatangajwe n’urwego rw’u Bwongereza rushinzwe ubugenzuzi bw’imari, mu gihe hari n’abavuga ko hatanzwe miliyoni 320 £ [arenga miliyari 535 Frw].

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutazasubiza aya mafaranga kuko rwo rwubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.

Ati “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa. Icyo kibanze gisobanuke. Ikindi, ntabwo Abongereza bari kwishyuza, ntabyo bavuze.”

Mukuralinda kandi avuga ko nta n’impungenge zihari ko Guverinoma y’u Bwongereza yazishyuza u Rwanda aya mafaranga yaruhaye.

Ati “Barishyuza bahereye he? Ko ntabyo amasezerano ateganya, barishyuza se umwenda batanze? Barishyuza se ni inguzanyo batanze?”

Akomeza avuga kandi ko nta n’ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rurengaho mu byeteganywaga n’aya masezerano, “ngo bibe intandaro yo kuvuga ngo ‘ngaho mwishe amasezerano nimusubize ibyo mwahawe’.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko u Bwongereza ari bwo bwahagurutse buza gusaba u Rwanda ko Ibihugu byombi byakwinjira muri iyi gahunda, ndetse akaba ari na bwo bwafashe icyemezo cyo kuyihagarika, bityo ko ingaruka zose zabaho kuri yo zitagomba kuzana umutwaro ku Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 1 =

Previous Post

How Nike plans to break one of the most daunting barriers in human performance

Next Post

Ibihugu bitatu biyobowe n’Igisirikare byashinze Umuryango mushya byiyemeza kwikura mu wundi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibihugu bitatu biyobowe n’Igisirikare byashinze Umuryango mushya byiyemeza kwikura mu wundi

Ibihugu bitatu biyobowe n'Igisirikare byashinze Umuryango mushya byiyemeza kwikura mu wundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.