Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo amasezerano yasinywe hagati yayo n’iy’u Bwongereza atashyirwa mu bikorwa, rutazasubiza amafaranga iki Gihugu cy’i Burayi cyahaye u Rwanda, kuko bitagenwa n’aya masezerano, kandi ko kitabona aho gihera kiyishyuza kuko kitigeze kiyaruha nk’inguzanyo.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer atangaje ko ahagaritse gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda igamije kohereza abimukira bakinjiyemo binyuranyije n’amategeko.
Hirya y’ejo hashize, ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko yamenye umugambi w’iy’u Bwongereza wo guhagarika aya masezerano.
Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko iyi gahunda yari yatangijwe n’u Bwongereza kuko yari igamije gutanga umuti w’ikibazo cy’iki Gihugu cy’i Burayi, aho kuba ikibazo cy’u Rwanda.
Nyuma y’uko bitangajwe ko iyi gahunda ihagaze, hatangiye kuzamuka impaka z’abibazaga niba u Rwanda ruzasubiza u Bwongereza amafaranga bwaruhaye abarirwa muri Miliyoni 270 z’Ama-Pounds (arenga miliyari 452 Frw) nk’uko byatangajwe n’urwego rw’u Bwongereza rushinzwe ubugenzuzi bw’imari, mu gihe hari n’abavuga ko hatanzwe miliyoni 320 £ [arenga miliyari 535 Frw].
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutazasubiza aya mafaranga kuko rwo rwubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.
Ati “Amasezerano ntabwo yigeze ateganya ko amafaranga azasubizwa. Icyo kibanze gisobanuke. Ikindi, ntabwo Abongereza bari kwishyuza, ntabyo bavuze.”
Mukuralinda kandi avuga ko nta n’impungenge zihari ko Guverinoma y’u Bwongereza yazishyuza u Rwanda aya mafaranga yaruhaye.
Ati “Barishyuza bahereye he? Ko ntabyo amasezerano ateganya, barishyuza se umwenda batanze? Barishyuza se ni inguzanyo batanze?”
Akomeza avuga kandi ko nta n’ingingo n’imwe u Rwanda rwigeze rurengaho mu byeteganywaga n’aya masezerano, “ngo bibe intandaro yo kuvuga ngo ‘ngaho mwishe amasezerano nimusubize ibyo mwahawe’.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko u Bwongereza ari bwo bwahagurutse buza gusaba u Rwanda ko Ibihugu byombi byakwinjira muri iyi gahunda, ndetse akaba ari na bwo bwafashe icyemezo cyo kuyihagarika, bityo ko ingaruka zose zabaho kuri yo zitagomba kuzana umutwaro ku Rwanda.
RADIOTV10