Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibivugwa ko yikuye mu Bihugu 77 byashyize umukono ku myanzuro y’inama iherutse guteranira mu Busuwisi isaba ko u Burusiya ko buhindura imyitwarire bumazemo imyaka ibiri muri Ukraine, ivuga ko itigeze inarujyaho, ahubwo ko abari bashyizeho iki Gihugu bari bibeshye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Ibihugu birenga ijana byateraniye mu Busuwisi, ndetse u Rwanda na rwo rwemeza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane [yari Dr Vincent Biruta] yari muri iyi nama y’Ibihugu byari bihujwe no gushaka amahoro mu Gihugu cya Ukraine.
Ibihugu bimwe mu byari biteraniye muri iyi nama byashyize umukono ku itangazo rigizwe n’ingingo eshatu zose bavuga ko zishobora kuzana amahoro muri Ukraine, zihuriye ku gusaba u Burusiya guhagarika intambara; iki Gihugu kigasubiza Ukraine abaturage bayo, umutungo n’ubutaka biyometseho.
Itangazo ryo ku italiki 16 Kamena 2024; rigaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu byemeye uwo mwanuzuro. Kuri uru rutonde; u Rwanda ruri hagati ya Romania na San Marino, gusa ku munsi wakurikiyeho hasohotse urutonde ruri no ku rubuga rwa Guverinoma y’u Busuwisi rutariho u Rwanda. Ibyo ni nako bigeze kugeza magingo aya.
Kuva icyo gihe inkuru yabaye ko u Rwanda rwikuye muri ibyo Bihugu, gusa Guverinoma yarwo ivuga ko itari yarigeze yemera kujya kuri urwo rutonde.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiranye na RADIOTV10, yasobanuye ko ibyabaye ari amakosa adakwiye kwitirirwa u Rwanda.
Ati “Ni amakosa bakoze kuko ntabwo u Rwanda rwigeze rusaba kwandikwa kuri ruriya rutonde rw’abashyize umukono kuri uriya mwanzuro, kuko ni umwanzuro tutateguye kandi wari ubogamye ku byerekeye imyandikire. Baratubajije ariko tubabwira ko tutari kuri urwo rutonde. Rero ntabwo u Rwanda rwigeze rusinya ngo rusinyure. Amakosa yakozwe n’abarukoze.”
Nubwo bimeze bityo; uyu mukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda avuga ko iki cyemezo kitazigera kigira ingaraka ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga asigaye kuri urwo rutonde.
Ati “Nta rutonde twigeze tuvaho kuko ntarwo twigeze dusaba kujyaho. Ni ukubibaza abadushyize kuri ruriya rutonde kuko ntabyo twigeze dusaba kurujyaho, kandi twabibabwiye mbere y’uko rutangazwa.”
Mu nshuro zitandukanye ku ngingo y’intambara imaze imyaka ibiri muri Ukraine; u Rwanda rwagaragarije mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko iyi ntamabara igomba guhagarara, rusaba ko impande zihanganye zishyira imbere ibiganiro kugira ngo abaturage bave mu kaga ko kubura ababo n’ibyabo.
David NZABONIMPA
RADIOTV10