U Rwanda ruvuga ko rudateze gucira bugufi cyangwa gusabira imbabazi kurinda umutekano w’Abanyarwanda, cyangwa ngo rusabire uruhushya kwirwanaho mu gihe hari ugerageje kuwuhungabanya.
Perezida wa Repubulika y’u Rwamda, Paul Kagame mu cyumweru gishize yari i Addis Ababa mu Nteko Rusange isanzwe ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Muri iyi Nteko kandi, habayeho inama itaguye yize ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ndetse na João Lourenço wa Angola wari uyiyoboye.
Ni inama yemerejwemo ko imirwano iri mu burasirazuba bwa DRC ihagarara, kandi u Rwanda n’iki Gihugu, bikongera kuganira, ndetse Guverinoma ya Congo yongera gusabwa kuganira n’umutwe wa M23.
Ni inama yongeye guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi wari uherutse kuvuga ko bazongera guhurira mu Ijuru, aho uyu Mukuru wa Congo kandi yavuze kenshi ko yifuza gutera u Rwanda.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyomabyire, agaruka ku ngingo nkuru Perezida Kagame yagarutseho muri Nteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko Umukuru w’u Rwanda “yatanze ubutumwa busobanutse.”
Stephanie yavuze ko Perezida Kagame yatangaje ko “U Rwanda rutazajijinganya cyangwa ngo rusabire imbabazi kurinda umutekano w’abaturage barwo. Yewe ntiduteze no gusabira uruhushya rwo kubikora.”
Yakomeje avuga ko Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe “nta na kimwe cyangwa uwo ari we wese ushobora kubidusubizamo.”
Ikindi kandi Perezida Kagame yagarutseho, ni ukuba umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, warinjijwe mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitYo ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti.
U Rwanda kandi ruvuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahimbye ikinyoma ko u Rwanda rufite ukuboko mu bibazo biri muri kiriya Gihugu, none ikaba yaramaze kwisanisha n’ibyo binyoma.
Stephanie yavuze kandi ko “u Rwanda rukomeje gushyigikira inzira y’amahoro, binyuze mu myanzuro yemejwe n’akarere.”
Kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yashyize hanze itangazo, ivuga ko itewe impungenge bikomeye no kuba DRC ikomeje kurenga ku myanzuro yafatiwe i Luanda n’i Nairobi.
U Rwanda rwasobanuye ko igisirikare cya DRC (FARDC) gikomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse ko uyu mutwe ufite ingengabitekerezo ya Jenoside nk’iyo wasize ukoze mu Rwanda mu 1994, wamaze kwinjizwa byuzuye muri FARDC.
RADIOTV10