Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuzitabira Inama idasanzwe izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC, izaba yiga ku bibazo by’Umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, rukagaragarizamo ibyo rutahwemye kugaragaza, byaruzanira amahoro bikanayazanira abaturanyi kuko ari byo ruhora rwifuza.
Yolande Makolo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Capita FM, yo muri Kenya, cyagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazamuye umwuka mubi mu mubano w’iki Gihugu n’u Rwanda.
Ni ikiganiro kandi kibaye nyuma y’iminsi micye, Perezida wa Kenya, William Ruto akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) atangaje ko hagiye guterana inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ndetse n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Perezida Ruto kandi yatangaje ko mu Bakuru b’Ibihugu bamaze kwemera kuzitabira iyi nama, harimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, muri iki kiganiro yagiranye na Capital FM; yavuze u Rwanda rwiteguye kuzitabira iyi nama.
Yagize ati “Turi kwitegura, tuzongera kugaragaza impungenge zacu, turifuza ko tuzasubiza amaso inyuma hakarebwa amasezerano yagiye afatwa kandi twiteguye kugira uruhare rwacu kugira ngo twihute mu gushaka amahoro n’ituze, kandi ibyo byahoze ari intego yacu, kandi tuzongera kurushaho kubishimangira, kandi turanifuza gukorana n’Ibindi Bihugu bya Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose aho bari hose ku Isi kugira ngo bigerweho.”
Yolande Makolo yavuze ko uko u Rwanda ruhora rwifuza amahoro yarwo, ari na ko ruyifuriza ibindi Bihugu byumwihariko iby’ibituranyi.
Ati “Turifuza ko habonerwa umuti ibi bibazo bibangamira ikiremwamuntu, kandi ntabwo ari ibi byabaye gusa mu byumweru bibiri cyangwa mu mezi macye ashize, kuko abantu bakomeje kurengana kuva mu binyacumi byinshi, ndavuga uyu muryango mugari ukomokamo M23, turifuza ko ibi bihagarara, turashaka amahoro kurusha uko abandi bose bayashaka.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko iki Gihugu cyifuza kugera ku bikorwa by’iterambere, ari na ko kibyifuriza Ibihugu by’ibituranyi.
RADIOTV10