Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze uko rwiteguye inama iziga ku bibazo bya Congo n’ibyo ruzagaragaza

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze uko rwiteguye inama iziga ku bibazo bya Congo n’ibyo ruzagaragaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuzitabira Inama idasanzwe izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC, izaba yiga ku bibazo by’Umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, rukagaragarizamo ibyo rutahwemye kugaragaza, byaruzanira amahoro bikanayazanira abaturanyi kuko ari byo ruhora rwifuza.

Yolande Makolo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Capita FM, yo muri Kenya, cyagarutse ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazamuye umwuka mubi mu mubano w’iki Gihugu n’u Rwanda.

Ni ikiganiro kandi kibaye nyuma y’iminsi micye, Perezida wa Kenya, William Ruto akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) atangaje ko hagiye guterana inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ndetse n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Perezida Ruto kandi yatangaje ko mu Bakuru b’Ibihugu bamaze kwemera kuzitabira iyi nama, harimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, muri iki kiganiro yagiranye na Capital FM; yavuze u Rwanda rwiteguye kuzitabira iyi nama.

Yagize ati “Turi kwitegura, tuzongera kugaragaza impungenge zacu, turifuza ko tuzasubiza amaso inyuma hakarebwa amasezerano yagiye afatwa kandi twiteguye kugira uruhare rwacu kugira ngo twihute mu gushaka amahoro n’ituze, kandi ibyo byahoze ari intego yacu, kandi tuzongera kurushaho kubishimangira, kandi turanifuza gukorana n’Ibindi Bihugu bya Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose aho bari hose ku Isi kugira ngo bigerweho.”

Yolande Makolo yavuze ko uko u Rwanda ruhora rwifuza amahoro yarwo, ari na ko ruyifuriza ibindi Bihugu byumwihariko iby’ibituranyi.

Ati “Turifuza ko habonerwa umuti ibi bibazo bibangamira ikiremwamuntu, kandi ntabwo ari ibi byabaye gusa mu byumweru bibiri cyangwa mu mezi macye ashize, kuko abantu bakomeje kurengana kuva mu binyacumi byinshi, ndavuga uyu muryango mugari ukomokamo M23, turifuza ko ibi bihagarara, turashaka amahoro kurusha uko abandi bose bayashaka.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko iki Gihugu cyifuza kugera ku bikorwa by’iterambere, ari na ko kibyifuriza Ibihugu by’ibituranyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

U Rwanda n’u Burusiya baganiriye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo

Next Post

DRCongo: Amakuru mashya kuri umwe mu bari barakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi

Related Posts

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Amakuru mashya kuri umwe mu bari barakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi

DRCongo: Amakuru mashya kuri umwe mu bari barakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.