Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwemeje ko nirukomeza kuraswaho ruzasubiza mu buryo bwa gisirikare

radiotv10by radiotv10
31/05/2022
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwemeje ko nirukomeza kuraswaho ruzasubiza mu buryo bwa gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo bityo ko mu gihe rwakomeza kuraswaho na DRCongo, na rwo ruzitaba.

Dr Vincent Biruta yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru cyagarutse ku mwuka mubi wavutse y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagarutse ku bisasu byarashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inshuro ebyiri mu mezi abiri gusa.

Yavuze ko ibisasu bya mbere byarashwe na FARDC ku itariki ya 19 Werurwe 2022.

Yagize ati “Ariko ejobundi ku wa 23 Gicurasi noneho hagwa amabombe menshi muri Burera no muri Musanze, noneho asenya inzu anakomeretsa n’abantu.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo mu mpera z’icyumweru gishize, bugaruka kuri ibi bisasu byarashwe na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Dr Vincent Biruta yavuze ko ubwo FARDC yarasaga ibi bisasu byaguye mu Rwanda mu cyumweru gishize, yavuganye na mugenzi we wa DRC, akamwizeza ko bagiye kubikemura ariko ko kuva icyo gihe ntacyo basubije u Rwanda.

Biruta kandi yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite amakuru yizewe ko FARDC iri gukorana na FDLR mu rwego rwo gufasha uyu mutwe gushinga ibirindiro hafi y’u Rwanda kugira ngo ujye ubasha guhungabanya umutekano w’abaturarwanda.

Yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda yanaganiriye n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ikabereka uburyo MONUSCO na yo ikomeje kurebera ibi bikorwa by’ubushotoranyi biri gukorwa na FARDC.

Dr Vincent Biruta yavuze kandi ko u Rwanda rwamenyesheje aba bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda ko Igihugu kitazakomeza kurebera mu gihe ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi byakomeza kuko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda abaturage barwo.

Ririya tangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ryanavuze ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR ubu bakaba bari mu maboko y’uyu mutwe.

Dr Biruta yavuze ko DRC nitarekura abasirikare b’u Rwanda ikanakomeza kurasa mu Rwanda, na rwo rufite uburenganzira n’ubushobozi bwo kwitabara.

Yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu. Igihugu iyo gitewe kiritabara.”

Gusa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aherutse gutangaza ko u Rwanda rudafite umwuka wo kurwana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko iyo ruza kuwugira rutari kwihanganira ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikaba ku nshuro ya kabiri.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi, Alain Mukuralinda yagize ati “iyo umwuka wo kurwana uba uhari, bari kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu kwezi kwa Gatatu ukihangana ariko mu kwa Gatanu barasa na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashoboye kurasa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 11 =

Previous Post

Umuyobozi muri Guverinoma avuze kuri Visi Meya wabajijwe n’umunyamakuru akamufata nk’utamwumvise

Next Post

Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye guhura, Congo yemera kurekura abasirikare b’u Rwanda

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye guhura, Congo yemera kurekura abasirikare b’u Rwanda

Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye guhura, Congo yemera kurekura abasirikare b'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.