Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubukungu bwa Afurika bwugarijwe n’ibibazo bituruka mu mahanga, bityo ko hakwiye gufatwa ingamba zo guhangana na byo zirimo gukurura abashoramari no gufata inguzanyo zidahenze.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente witabiriye Inama ya 58 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere iri kubera mu Misiri.
Ingaruka za COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine; ni kimwe mu byo inzego za Leta zikomeje kugaragaza nk’intandaro y’itumbagira ry’ikiguzi cy’imibereho n’ibindi bibazo biri kuzahaza ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, muri iyi nama yavuze ko hari uburyo bwo kwigobotora uruhare rw’amahanga ku mibereho y’abatuye Umugabane wa Afurika.
Yagize ati “Ubu turi guhura n’ibibazo biturutse hanze ku buryo tutabifiteho ububasha. Bivuze ko ubushobozi dufite nk’Ibihugu tugomba kubusaranganya mu nzego zitandukanye. Igice kimwe kigomba gukoreshwa mu kugera ku ntego z’iterambere Igihugu cyiyemeje, ikindi kikajya mu guhangana n’ibyo bibazo biva hanze.”
Yakomeje agaragaza igikwiye gukorwa, ati “Icyo Ibihugu bya Afurika bigomba gukora, ni ugushyira mu bikorwa iyo migambi. Tugomba gushaka inguzanyo zidahenze, icyo ni kimwe. Icya kabiri ni ukureshya abashoramari bigenga. Kugira ngo bikunde, tugomba kuzamura inzego zikijegajega. Ibyo bisaba ishoramari rya Leta. Ayo mafaranga ya Leta kandi ava mu madeni ahendutse. Ni urusobe rw’ibintu byinshi. Kandi tugomba kubikemura.”
Bamwe mu bayobozi bo mu Bihugu by’u Bubayi, Asia na America, na bo bakomeje kubona amahirwe ari muri uyu Mugabane wa Afurika, aho bavuga ko ufite urubyiruko rwinshi, kandi ko ari imbaranga zikomeye zo kuzamura ubukungu bw’Ibihugu byawo.
Banavuga kandi ko uyu Mugabane wa Afurika ukungahaye ku mutungo kamere, ku buryo bitanga icyizere cy’iterambere ryawo.
David NZABONIMPA
RADIOTV10