Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwibiye ibanga Afurika icyatuma ica ukubiri n’ibibazo byototera ubukungu bwayo

radiotv10by radiotv10
25/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
U Rwanda rwibiye ibanga Afurika icyatuma ica ukubiri n’ibibazo byototera ubukungu bwayo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubukungu bwa Afurika bwugarijwe n’ibibazo bituruka mu mahanga, bityo ko hakwiye gufatwa ingamba zo guhangana na byo zirimo gukurura abashoramari no gufata inguzanyo zidahenze.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente witabiriye Inama ya 58 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere iri kubera mu Misiri.

Ingaruka za COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine; ni kimwe mu byo inzego za Leta zikomeje kugaragaza nk’intandaro y’itumbagira ry’ikiguzi cy’imibereho n’ibindi bibazo biri kuzahaza ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, muri iyi nama yavuze ko hari uburyo bwo kwigobotora uruhare rw’amahanga ku mibereho y’abatuye Umugabane wa Afurika.

Yagize ati “Ubu turi guhura n’ibibazo biturutse hanze ku buryo tutabifiteho ububasha. Bivuze ko ubushobozi dufite nk’Ibihugu tugomba kubusaranganya mu nzego zitandukanye. Igice kimwe kigomba gukoreshwa mu kugera ku ntego z’iterambere Igihugu cyiyemeje, ikindi kikajya mu guhangana n’ibyo bibazo biva hanze.”

Yakomeje agaragaza igikwiye gukorwa, ati “Icyo Ibihugu bya Afurika bigomba gukora, ni ugushyira mu bikorwa iyo migambi. Tugomba gushaka inguzanyo zidahenze, icyo ni kimwe. Icya kabiri ni ukureshya abashoramari bigenga. Kugira ngo bikunde, tugomba kuzamura inzego zikijegajega. Ibyo bisaba ishoramari rya Leta. Ayo mafaranga ya Leta kandi ava mu madeni ahendutse. Ni urusobe rw’ibintu byinshi. Kandi tugomba kubikemura.”

Bamwe mu bayobozi bo mu Bihugu by’u Bubayi, Asia na America, na bo bakomeje kubona amahirwe ari muri uyu Mugabane wa Afurika, aho bavuga ko ufite urubyiruko rwinshi, kandi ko ari imbaranga zikomeye zo kuzamura ubukungu bw’Ibihugu byawo.

Banavuga kandi ko uyu Mugabane wa Afurika ukungahaye ku mutungo kamere, ku buryo bitanga icyizere cy’iterambere ryawo.

Dr Ngirente yahagarariye u Rwanda muri iyi nama

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − nine =

Previous Post

Kigali: Hamenyekanye amakuru ababaje ku bw’inkongi iremereye yabaye mu Gakiriro

Next Post

RDF yagaragaje uko Dipolomasi y’Igisirikare ifatiye runini u Rwanda

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yagaragaje uko Dipolomasi y’Igisirikare ifatiye runini u Rwanda

RDF yagaragaje uko Dipolomasi y’Igisirikare ifatiye runini u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.