Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu cyongeye kwamagana kivuye inyuma igitero Israel yagabye kuri Qatar, avuga ko hakwiye kujyaho uburyo kurinda iki Gihugu.
Nubwo Israel itigeze yitabira iyi nama; abayitabiriye bose basubiramo imvugo igaragaza ko bamaganye icyemezo Guverinoma y’iki Gihugu yafashe mu cyumweru gishize.
Uhagarariye u Rwanda mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye n’indi Miryango Mpuzamahanga ikorera mu Busuwisi,Amb. Urujeni Bakuramutsa, yongeye gushimangira ko u Rwanda rwababajwe na kiriya gikorwa Israel yakoze.
Yagize ati “Twifatanyije na Guverinoma ndetse n’abaturage ba Leta ya Qatar. Turamagana twivuye inyuma igetero Israel yagabye muri Qatar kuko gishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kikanarushaho gutuma ibibazo bihari birushaho kuba bibi.
U Rwanda ruha agaciro ubusugire n’umutekano by’Ibihugu byose by’uyu Muryango. Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amasezerano mpuzamahanga ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo binyuze mu mahoro, bigomba kwitabazwa igihe cyose. Kwirengagiza ubu buryo ugakoresha imbaraga; bica intege umutekano uhuriweho.
Turashima uruhare rw’abahuza mu kwirinda ko ibintu birushaho kuba bibi, ahubwo bagaca inzira yo gushaka ibisubizo mu buryo bwa politike. Ni muri urwo rwego dushimira uruhare rwa Qatar mu gushaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, aho ikorana n’Umuryango wa Afurika Uunze Ubumwe mu guhuza amasezerano y’i Washington n’ibiganiro bihuza Abanyekongo kugira ngo bahagarike ibibazo, kwimakaza uburenganzira bwa muntu no gushaka igisubizo cyumvikana mu buryo bwa politike.”
Nubwo abo bakomeje ibiganiro byamagana igitero Israel yagabye muri Qatar; mu izina ryo guhashya Hamas; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, we yavuze ko yafashe uriya mwanzuro nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa, kandi ngo nibiba ngombwa azakomereza muri uyu murongo.
Yagize ati “Iki gitero ntabwo cyapfubye kubera ko cyari gifite intego cyubakiyeho. Ubu butumwa twashaga gutanga ni ukumenyesha abantu ko ushobora kwiruka, ukihisha; ariko tuzakugeraho. Ibi ni ingenzi cyane kuko ibyihebe byumva ko bifite ubudahangarwa bikibwira ko bizabisubiramo kenshi.
Iyo ubyambuye ubwo budahangarwa bitangira kubitekerezaho neza. Itegeko ry’uko icyihebe kitagomba kugira ubudahangarwa utitaye ku hantu kiri, ntabwo ari njye warishyizeho, ariko itegeko tugenderaho kandi ntibizahinduka.”
Nubwo amahanga akomeje kwamagana Israel, ntagaragaza niba icyo Gihugu kigomba kuryozwa icyo cyemezo. Ibihugu 50 by’Abarabu byateraniye i Doha mu cyumweru gishize, na byo byashyize hamwe amajwi byamagana Israel, icyakora Qatar yo yavuze ko idateze kwihimura mu buryo bwa gisilikare, ariko kugeza uyu munsi Leta Zunze Ubumwe za America zo zivuga ko Israel na Qatar badashobora kurwana.
David NZABONIMPA
RADIOTV10