Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Elise Stephanie Catherine Delattre Habimana na Jérémie Jean-Francois Julien Mercier, bakomoka mu Busuwisi ku Mugabane w’u Burayi, ubu ni Abanyarwanda b’ubwenegihugu butari ubw’inkomoko, nyuma yo kubirahirira ku ibendera rya Repubulika y’u Rwanda.

Aba Banyarwanda bashya binjiye mu Muryango Mugari w’Abanyarwanda, bahawe ubwenegihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 mu muhango wabereye i Geneva mu Busuwisi, wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Ngango James.

Muri uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi i Geneve, Ambasaderi Ngango James yahaye ikaze aba Banyarwanda bashya mu muryango mugari w’Abanyarwanda.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Geneva, bivuga ko kandi Amb.Ngango James “yabibukije uburenganzira bwabo n’inshingano bafite zirimo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’Imibereho y’Abanyarwanda.”

Ibiro bya Ambasade bikomeza bigira biti “Madamu Habimana na Bwana Mercier basezeranyije kuzagendera no gusigasira indangagaciro Nyarwanda ndetse no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.”

Aba Basuwisi b’inkomoko babiri binjiye mu muryango mugari w’Abanyarwanda nyuma y’ukwezi n’igice, u Rwanda n’ubundi rwungutse bagenzi babo batatu bakomoka muri iki Gihugu, na bo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Aba batatu bari baherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi, ni Marine Frédérique Colette Dourilin, Franziska Karyabwite ndetse na Markus Stark, barahiriye kuba Abanyarwanda batari ab’inkomoko mu muhango wabaye tariki 16 Ukuboza 2024.

Ambasaderi Ngango James yabasabye kuzagendera ku ndangagaciro Nyarwanda
Delattre Habimana yarahiriye kuba Umunyarwandakazi yambaye umushanana
Na Jérémie Jean-Francois na we ubu ni Umunyarwanda

Ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka bute? Hasabwa iki?

Kubona Ubwenegihugu bw’u Rwanda bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo  kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa n’Umunyarwanda, n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda.

Nko ku bwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, Ingingo ya 11 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, ivuga ko umunyamahanga washyingiranywe n’Umunyarwanda yemerewe gusaba no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihe yanyuze mu nzira zagenwe n’iiyi ngingo.

Usaba ubu bwenegihugu, hari ibyo asabwa gutanga, birimo icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’ugushyingiranwa, Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, na Fotokopi ya Pasiporo. Agomba gutanga kandi icyemezo cy’uko abo bashakanye bamaze imyaka itatu babana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 19 =

Previous Post

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Next Post

Ibisobanuro by’uregwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we yibyariye akanamutera inda

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Ibisobanuro by’uregwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we yibyariye akanamutera inda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.