• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
30/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwungutse Abenegihugu babiri b’Abanyaburayi bifuje kwinjira mu muryango w’Abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Elise Stephanie Catherine Delattre Habimana na Jérémie Jean-Francois Julien Mercier, bakomoka mu Busuwisi ku Mugabane w’u Burayi, ubu ni Abanyarwanda b’ubwenegihugu butari ubw’inkomoko, nyuma yo kubirahirira ku ibendera rya Repubulika y’u Rwanda.

Aba Banyarwanda bashya binjiye mu Muryango Mugari w’Abanyarwanda, bahawe ubwenegihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 mu muhango wabereye i Geneva mu Busuwisi, wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Ngango James.

Muri uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi i Geneve, Ambasaderi Ngango James yahaye ikaze aba Banyarwanda bashya mu muryango mugari w’Abanyarwanda.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda i Geneva, bivuga ko kandi Amb.Ngango James “yabibukije uburenganzira bwabo n’inshingano bafite zirimo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’Imibereho y’Abanyarwanda.”

Ibiro bya Ambasade bikomeza bigira biti “Madamu Habimana na Bwana Mercier basezeranyije kuzagendera no gusigasira indangagaciro Nyarwanda ndetse no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.”

Aba Basuwisi b’inkomoko babiri binjiye mu muryango mugari w’Abanyarwanda nyuma y’ukwezi n’igice, u Rwanda n’ubundi rwungutse bagenzi babo batatu bakomoka muri iki Gihugu, na bo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Aba batatu bari baherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda i Geneva mu Busuwisi, ni Marine Frédérique Colette Dourilin, Franziska Karyabwite ndetse na Markus Stark, barahiriye kuba Abanyarwanda batari ab’inkomoko mu muhango wabaye tariki 16 Ukuboza 2024.

Ambasaderi Ngango James yabasabye kuzagendera ku ndangagaciro Nyarwanda
Delattre Habimana yarahiriye kuba Umunyarwandakazi yambaye umushanana
Na Jérémie Jean-Francois na we ubu ni Umunyarwanda

Ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka bute? Hasabwa iki?

Kubona Ubwenegihugu bw’u Rwanda bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo  kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko, ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa n’Umunyarwanda, n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda.

Nko ku bwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, Ingingo ya 11 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, ivuga ko umunyamahanga washyingiranywe n’Umunyarwanda yemerewe gusaba no guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihe yanyuze mu nzira zagenwe n’iiyi ngingo.

Usaba ubu bwenegihugu, hari ibyo asabwa gutanga, birimo icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cy’ugushyingiranwa, Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, na Fotokopi ya Pasiporo. Agomba gutanga kandi icyemezo cy’uko abo bashakanye bamaze imyaka itatu babana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Igisirikare cya Congo-FARDC mu gahinda nyuma y’ibyabaye i Goma

Next Post

Ibisobanuro by’uregwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we yibyariye akanamutera inda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Ibisobanuro by’uregwa gusambanya inshuro nyinshi umukobwa we yibyariye akanamutera inda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.