Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubucamanza bw’u Rwanda bwahishuye ikibuteye impungenge kirushaho gukomera uko imyaka ishira

radiotv10by radiotv10
05/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ubucamanza bw’u Rwanda bwahishuye ikibuteye impungenge kirushaho gukomera uko imyaka ishira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko kimwe mu bibazo bibangamiye Ubucamanza bw’u Rwanda; ari umubare muto w’Abacamanza, kandi na bo bagenda basezera mu kazi uko ibihe biha ibindi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama y’Ubucamanza, Dr Ntezilyayo Faustin yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri ubwo hatangizwaga umwaka w’Ubucamanza.

Ubwo yagaragazaga ibibazo bikibangamiye Ubucamanza bw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo yagize ati “Dufite impungenge ikomeye y’uko n’uwo mubare mutoya w’abo Bacamanza n’abakozi b’Inkiko, umwaka ku wundi ugenda ugabanuka kubera isezera rya hato na hato ry’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko.”

Yavuze kandi ko hari n’ikibazo cy’inkiko zidafite aho zikorera hatunganye. Ati “Ndetse zimwe na zimwe zirimo n’Inkiko zo hejuru, nk’Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire zikaba zikodesherezwa aho zikorera kandi ku biciro biri hejuru cyane.”

Ni ibibazo yagezaga kuri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, kugira ngo Guverinoma y’u Rwanda izagire icyo ibikoraho

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko Guverinoma yavuze ko hari ingamba zatangiye gufatwa mu gushaka umuti w’ibi bibazo, ndetse ko zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Muri izo ngamba twavuga izi zikurikira; gukomeza kureba uburyo umubare w’abakozi mu Nkiko uzagenda wiyongera kandi ikoranabuhanga rikarushaho kunozwa ku buryo na bacye bahari bazakora umurimo utubutse kurushaho, kuvugurura amategeko agenga imiburanishirize y’imanza hagamijwe guha umwanya uhagije uburyo bwo gufasha abo bireba kubanza kwikemurira amakimbirane badahise bihutira kugana inkiko.”

 

Urubyiruko ni rwinshi mu byaha

Imibare y’Urukiko rw’Ikirenga, ivuga ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2022-2023, imanza ziyongereyeho izisaga bihumbi 8 bagereranyije n’umwaka wabanje. Ibirarane by’imanza birenze 60%. Imanza zaciwe zikajuririrwa zingana na 6%; naho izasabiwe gusubirwamo kubera akarengane zingana na 1%. Ibyo ngo ni impamvu igomba gutuma hakorwa amavugurura agamije kunoza imikorere y’urwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugimana Aimable avuga ko muri uwo mwaka wa 2023-2024 ubusinzi buri mu mpamvu muzi zatumye urubyiruko rwijandika mu byaha byo gukubita no gukomeretsa.

Yavuze ko nk’ibyaha bibiri; icy’ubujura n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, byombi gusa byihariye 59.3% by’ibyaha byakozwe muri rusange.

Ati “Mu mikorere y’ibi byaha byagaragaye ko ahanini ababikora biba bifitanye isano n’ubusinzi, abenshi mu rubyiruko rukurikiranwaho ubujura; ahanini biterwa no gushaka amafaranga yo kwishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge, iyo bamaze gusinda ni byo bikunze kuvamo amakimbirane muri urwo rubyiruko barwana bikavamo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.”

Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo birimo n’ibi; Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Me Moise Nkundabarashi yavuze nk’abantu bunganira bandi, bagifite imbogamizi zituma bongera kwitekerezaho nk’urwego rufite inshingano zo gutanga ubutabera bwuzuye.

Ati “nk’uko bigaragara muri raporo y’urwego rw’ubucamanza y’uyu mwaka; niba imanza zaravuye ku 37 136 mu mwaka wa 2005 ubu zikaba zigeze ku 91 381 muri uyu mwaka ushize; Umucamanza akaba agomba guca imanza 49 ku kwezi, ndetse bikaba binagaragara muri izo mbogamizi ko dufite inkiko 16 zidafite aho zikorera, ibi ni ibibazo bikeneye gukemuka mu buryo bwihutirwa.”

Icyakora Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja yavuze ko ziriya ngamba zose zagiye zishyirwaho, zizagenda zitanga umuti w’ibi bibazo byose.

Bamwe mu bakora mu nzego z’ubutabera ubwo bari muri uyu muhango

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 8 =

Previous Post

Nyamagabe: Barashinja Gitifu gukuraho ‘Mudugudu’ bitoreye akimika uwe

Next Post

Perezida Kagame yageze i Nairobi mu nama yiga ku ngingo ikomereye Isi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze i Nairobi mu nama yiga ku ngingo ikomereye Isi

Perezida Kagame yageze i Nairobi mu nama yiga ku ngingo ikomereye Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.