Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko kimwe mu bibazo bibangamiye Ubucamanza bw’u Rwanda; ari umubare muto w’Abacamanza, kandi na bo bagenda basezera mu kazi uko ibihe biha ibindi.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama y’Ubucamanza, Dr Ntezilyayo Faustin yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri ubwo hatangizwaga umwaka w’Ubucamanza.
Ubwo yagaragazaga ibibazo bikibangamiye Ubucamanza bw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo yagize ati “Dufite impungenge ikomeye y’uko n’uwo mubare mutoya w’abo Bacamanza n’abakozi b’Inkiko, umwaka ku wundi ugenda ugabanuka kubera isezera rya hato na hato ry’Abacamanza n’Abakozi b’Inkiko.”
Yavuze kandi ko hari n’ikibazo cy’inkiko zidafite aho zikorera hatunganye. Ati “Ndetse zimwe na zimwe zirimo n’Inkiko zo hejuru, nk’Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire zikaba zikodesherezwa aho zikorera kandi ku biciro biri hejuru cyane.”
Ni ibibazo yagezaga kuri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, kugira ngo Guverinoma y’u Rwanda izagire icyo ibikoraho
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko Guverinoma yavuze ko hari ingamba zatangiye gufatwa mu gushaka umuti w’ibi bibazo, ndetse ko zimwe zatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Muri izo ngamba twavuga izi zikurikira; gukomeza kureba uburyo umubare w’abakozi mu Nkiko uzagenda wiyongera kandi ikoranabuhanga rikarushaho kunozwa ku buryo na bacye bahari bazakora umurimo utubutse kurushaho, kuvugurura amategeko agenga imiburanishirize y’imanza hagamijwe guha umwanya uhagije uburyo bwo gufasha abo bireba kubanza kwikemurira amakimbirane badahise bihutira kugana inkiko.”
Urubyiruko ni rwinshi mu byaha
Imibare y’Urukiko rw’Ikirenga, ivuga ko mu mwaka w’Ubucamanza wa 2022-2023, imanza ziyongereyeho izisaga bihumbi 8 bagereranyije n’umwaka wabanje. Ibirarane by’imanza birenze 60%. Imanza zaciwe zikajuririrwa zingana na 6%; naho izasabiwe gusubirwamo kubera akarengane zingana na 1%. Ibyo ngo ni impamvu igomba gutuma hakorwa amavugurura agamije kunoza imikorere y’urwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugimana Aimable avuga ko muri uwo mwaka wa 2023-2024 ubusinzi buri mu mpamvu muzi zatumye urubyiruko rwijandika mu byaha byo gukubita no gukomeretsa.
Yavuze ko nk’ibyaha bibiri; icy’ubujura n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, byombi gusa byihariye 59.3% by’ibyaha byakozwe muri rusange.
Ati “Mu mikorere y’ibi byaha byagaragaye ko ahanini ababikora biba bifitanye isano n’ubusinzi, abenshi mu rubyiruko rukurikiranwaho ubujura; ahanini biterwa no gushaka amafaranga yo kwishora mu nzoga n’ibiyobyabwenge, iyo bamaze gusinda ni byo bikunze kuvamo amakimbirane muri urwo rubyiruko barwana bikavamo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.”
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo birimo n’ibi; Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Me Moise Nkundabarashi yavuze nk’abantu bunganira bandi, bagifite imbogamizi zituma bongera kwitekerezaho nk’urwego rufite inshingano zo gutanga ubutabera bwuzuye.
Ati “nk’uko bigaragara muri raporo y’urwego rw’ubucamanza y’uyu mwaka; niba imanza zaravuye ku 37 136 mu mwaka wa 2005 ubu zikaba zigeze ku 91 381 muri uyu mwaka ushize; Umucamanza akaba agomba guca imanza 49 ku kwezi, ndetse bikaba binagaragara muri izo mbogamizi ko dufite inkiko 16 zidafite aho zikorera, ibi ni ibibazo bikeneye gukemuka mu buryo bwihutirwa.”
Icyakora Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja yavuze ko ziriya ngamba zose zagiye zishyirwaho, zizagenda zitanga umuti w’ibi bibazo byose.
David NZABONIMPA
RADIOTV10