Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUCURUZI: Barinubira ko basigaye bakatwa kuri MOMO Pay

radiotv10by radiotv10
22/09/2021
in MU RWANDA
0
UBUCURUZI: Barinubira ko basigaye bakatwa kuri MOMO Pay
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage barinubira ko basigaye bajya guhaha bakwishyura kuri MOMO Pay bagasabwa kongeraho ayo gukata kandi byari ubuntu.

Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, abacuruzi n’abaguzi basabwe kujya bahererekanya amafaranga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa MOMO pay, kugira ngo birinde gukwirakwiza icyorezo.

Nyamara n’ubwo iyo serivisi yaje ari ubuntu yaba ku mucuruzi n’umuguzi, ubu si ko bimeze kuko abaturage bavuga ko bsigaye birutwa no kutabaho,ngo kuko nta mucuruzi ucyemera kwishyurwa hatarengejweho ayo gukata.

Ati ” Usigaye ujya guhaha, wabwira umucuruzi ngo uramwishyura kuri MOMO Pay, akabyanga ngo kereka urengejeho ayo gukata.”

Undi na we yagize ati ” Rwose mbona bakwiye kubikuraho kuko ntacyo bitumariye,babizanye  ari ibigamije kudufahsa,ariko ni ibidukenesha.”

Twabajije abacuruzi  impamvu batacyemera kwishyurwa kuri iri koranabuhanga nta kintu kirenzeho,bavuga ko nabo ari ukubura uko bagira,icyakora ngo  basigaye barayobotse iyo kwishyurwa mu ntoki  kugirango batiteranya.

Ati” Natwe dusigaye dukatwa,kandi urumva tutayasabye abakiriya twaba dukorera mu gihombo kuko igiciro cy’ibintu aba aguze ntikiba cyahindutse. Rero ahubwo mudukorere ubuvugizi,ababishyizeho badutabare.”

Guverineri wa Banki nkuru y’ u Rwanda John Rwangombwa  ari nayo yatangije ubu buryo igashishsiakriza abantu kubuyoboka, avuga ko abashoramri b’irikoranabuhanga batagomba gukorera mu gihombo kuko barishoramo amafaranga, bityo ngo gukata umucuruzi ni ngombwa icyakora ngo umukiriya we nta n’iritoboye agomba gusabwa.

Ati” Niba ukoresheje numero y’umucuruzi mu kohereza amafranga, abatanga iyo servisi nabo bagomba kugira icyo babona kuri icyo gicuruzwa cyabo,kuko icyo ni igicuruzwa bashyize ku isoko,bagishoramo amafarnga. Rero bagomba kugira icyo binjiza kuri icyo gicuruzwa cyabo kiri ku isoko!”

Ati ” Na none turongera kwibutsa baturage ko icyo kiguzi cya serivisi gisabwa umucuruzi ku muguzi uba umuguriye igicuruzwa,birabujijwe ko umucuruzi akata aya mafranga umuguzi.”

BNR kandi ivuga ko kuva muri mutarama kugeza muri Mata umwaka ushize, amafaranga yaherekanyijwe mu ikoranabuhanga yiyongereye ku kigero cya 450 % akava kuri miliyari 7.2 akagera kuri milliyari 40.

Icyakora  abasesengura iby’ubukungu  bavuga ko hatagize igikorwa ngo iyi mibare yahanantuka ngo kubera mu gihe icyo ryashyirirweho kitagirahri, ngo byarangira abagenerwabikorwa bariretse.

Ngo n’ubwo byagenda gutya ariko, na none umuguzi yaba akibihomberamo nubwo BNR ivuga ko yarishyizeho ari we irengera, ngo kuko  azasigara hagati y’amayira afunze, aho azajya asabwa kubikuza amafaranga afite kuri konti kugirango ajye guhaha,icyo gihe kandi azajya akatwa, ngo yanemera gukoresha rya koranabuihanga yishhyura umucuruzi agsabwa kumurengerezaho ayo gukata, nubundi ugasanga umutwaro uzakomeza kumuba ku mutwe.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/RadioTV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Amatariki y’ubuke bwa Patient Bizimana yamenyekanye

Next Post

BUGESERA: Hari abaturage bari gusenyerwa n’amazi y’imvura yabuze inzira bitewe n’ikorwa ry’umuhanda

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BUGESERA: Hari abaturage bari gusenyerwa n’amazi y’imvura yabuze inzira bitewe n’ikorwa ry’umuhanda

BUGESERA: Hari abaturage bari gusenyerwa n’amazi y’imvura yabuze inzira bitewe n’ikorwa ry’umuhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.