Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuhamya bw’umaze imyaka 20 yikinisha bukwiye gutuma n’uwabitekerezaga asubiza amerwe mu isaho

radiotv10by radiotv10
29/10/2024
in MU RWANDA, UDUSHYA
1
Ubuhamya bw’umaze imyaka 20 yikinisha bukwiye gutuma n’uwabitekerezaga asubiza amerwe mu isaho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo uvuga ko amaze imyaka irenga 20 yikinisha, none bikaba byaramunaniye kubicikaho, aravuga ingaruka bikomeje kumukururira zirimo kuba agiye gutandukana n’umugore yashatse amukunze.

Uyu mugabo yo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yatangiye kwikinisha afite imyaka 16 y’amavuko, none ubu akaba afite 37.

Yabitangiye bigezo yiga mu mashuri yisumbuye, agira ngo yumve icyo bagenzi be babikoraga bamurushije, kuva ubwo bimugira imbata, none n’ubu aracyabikora.

Ati “Ni ibintu natangiye ndi mu mashuri yisumbuye nkabikora buri munsi, nabonye ko ari ikibazo maze gushaka umugore ngejeje imyaka 32 gutera akabariro bikanga ariko we atabizi, bigiye kunsenyera kuko umudamu yambwiye ko agiye gusaba gatanya.”

Uretse kuba bigiye kumusenyera agatandukana n’umugore yashatse amukunze, uyu mugabo avuga ko hari n’izindi ngaruka byamugizeho z’ubuzima.

Ati “Harimo kurwara umutwe udakira, isereri, kurwara umugongo, nk’ubu sinarenza iminota itatu mpagaze.”

Dr. rukundo Arthur, umuganga w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera, avuga ko ababaswe no kwikinisha bishoboka ko bavurwa kandi bagakira, asaba ko bakwihutira kugana abaganga hakiri kare kuko iyo bitinze no kuvurwa bifata igihe.

Ati “Ntabwo umuntu yiganiriza, agomba kuganira n’abandi. Abo bantu usanga bajya gushaka imiti y’umutwe ariko kuko atagura icyateye umutwe ntakira. Bakwiye kubonana n’abantu b’inzobere mu mutwe, hari imiti dushobora kumwandikira tukamuha n’ibiganiro tukamwigisha uko agenda agabanya buhoro buhoro akagera kuri frequence normale.”

Dr. Rukundo avuga ko mu mezi atatu gusa yakiriye abantu 15 afite ikibazo nk’iki cyo kubatwa no kwikinisha, icyakora akavuga ko abagifite ari benshi cyane ugereranyije n’abajya kwa muganga.

Raporo y’ikigo World Metrics, igaragaza ko 80% y’abagabo na 58% y’abagore bigeze kwikinisha mu buzima bwabo.

Abahanga mu buzima bagaragaza ko kwikinisha bigira ingaruka ku babikora zirimo kurwara umutwe uhoraho, kuribwa umugongo ndetse n’ibindi bibazo byo mu mutwe.

INKURU MU MAJWI N’AMASHUSHO

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Anonymous says:
    1 year ago

    Nyamara ni ikibazo gikomeye cyane.
    Niba ushaka umugore ugakomeza ukabikora.

    Njyewe c ubwo nzubaka nanje ko mbikoze 12 years. Gusa nko mu mwaka mbikora nka 50 Times
    Mba numva mbonye umugore ahari byagenda.
    Ni ikibazo gikomeye mu rubyiruko byumwihariko abavukiye mu madini babwirwa ko gusambana Ari icyaha.
    Nanjye Bazi ko ntari umusambanyi NDI umusore witonda.
    Byarakaze.
    Nsenga nsaba Imana kuzampa umugore unyumva

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 2 =

Previous Post

Amakuru mpamo ku ifoto ya Perezida Kagame yagaragaye i Burundi

Next Post

M23 yongeye kwikoma MONUSCO inahishura amarorerwa yongeye gukorwa na FARDC n’abayifasha

Related Posts

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

M23 yongeye kwikoma MONUSCO inahishura amarorerwa yongeye gukorwa na FARDC n’abayifasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.