Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUHINZI: Barifuza gufashwa kuhira imyaka kuko izuba riba ryinshi bakarumbya

radiotv10by radiotv10
22/10/2021
in MU RWANDA
0
UBUHINZI: Barifuza gufashwa kuhira imyaka kuko izuba riba ryinshi bakarumbya
Share on FacebookShare on Twitter

N’ubwo hari imishinga inyuranye yagiye itangizwa igamije gufasha ibice byibasirwa n’amapfa gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka, bamwe mu bahinzi baravuga ko  bagihura  n’ibihombo n’inzara  kandi bahinze  kuko bataragerwaho n’iyi mishinga.

Ni ikibazo kimaze imyaka n’imyaniko kigaragazwa n’abaturage cyane abo mu bice byibasirwa n’amapfa kurusha ibindi nko mu ntara y’iburasizuba n’ahandi. Mu myaka inyuranye inzego zishinzwe ubuhinzi, zatangije imishinga migari wo kuhira imyaka ariko haherewe kuri utwo duce.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu dukunze  guhura n’izuba ryinshi kandi ry’igihe kirekire ,kabone nubwo ahandi imvura yaba igwa kandi imibereho y’abagatuye ahanii ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Ni saa tanu zishyira saa sita z’amanywa turi mu kagali ka Nyabitekeli mu murege wa Tabagwe ho muri aka karere. ni amasaha izuba rikambye ,abahinzi  bamwe batereye amasuka ku bitugu barahinguye. Abo duhuye baritsa imitima  bakavuga ko nubwo bayirara ku ibaba bajya guhinga ,ariko  n’ubundi basa n’abakorera ubusa kuko hari ubwo bashyira imbuto mu butaka zigaherayo ngo n’izimeze ntizive ku nonko kubera izuba rirerire rikunze kubibasira.

Kanamugire Innocent  ati” Turahinga ariko duhura n’ikibazo cy’izuba riba ryinshi ntitweze neza.”

Naho Mukamasabo Leonie ” Ati ” Rwose usanga n’ubwo duhinga ariko twicwa n’inzara kuko tugira izuba ryinshi cyane,ugasanga utabasha kujya mu biraka iyo kure,afite inzara kuko imbuto zihera mu butaka ,cyangwa se izimeze ntizikure kuber izuba.”

Basanga umuti rukumbi w’iki kibazo ari ugufashwa kubona uburyo bwo kuhira ngo dore ko hari abafite babikora bagasarura.

Ati “Twifuza ko badufasha kujya twuhira imyaka kuko nka Tabgwe hari abo twabonye bafite utmashini tuvomera kandi bo bareza,natwe rero badufashije kuzibona ubuzima bwacu bwaba bwiza.”

Twifuje kumenya aho gahunda yari igamije  kuhira hegitare 6000 z’ubutaka kugeza mu mwaka utaha igeze ,n’icyo bateganya gufasha aba bahinzi bataka inzara kandi bahoza isuka mu mirima,ariko ntitwabasha kubona ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB  .

Icyakora Minisiteri yubuhinzi nubworozi iherutse gutangaza ko  muri hegitari Milliyoni 1,5 zikeneye kuhirwa,ibihumbi 60 byonyine ari byo byuhiriwe ,gusa ngo intego ni uko muri 2024 hazaba bamaze kuhirwa izirenga ibihumbi 100,bishobora kugera no kuri aba baturage.

Abahinzi bo basanga leta nidahindura umuvuno ngo ibishyiremo imbaraga,ngo iherezo ry’iki kibazo cy’inzara rizaguma mu mpapuro nabo bagakomeza kuruhira ubusa inzara ibayogoza.

Nk’ubu umwe muri bo avuga ko aho afite asarura toni imwe y’ibigori nyamara ngo nta mapfa bahuye nayo yakabaye ahasarura toni 6.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&TV10

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − five =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yasubiye muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Next Post

TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021

TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.