Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUHINZI: Barifuza gufashwa kuhira imyaka kuko izuba riba ryinshi bakarumbya

radiotv10by radiotv10
22/10/2021
in MU RWANDA
0
UBUHINZI: Barifuza gufashwa kuhira imyaka kuko izuba riba ryinshi bakarumbya
Share on FacebookShare on Twitter

N’ubwo hari imishinga inyuranye yagiye itangizwa igamije gufasha ibice byibasirwa n’amapfa gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka, bamwe mu bahinzi baravuga ko  bagihura  n’ibihombo n’inzara  kandi bahinze  kuko bataragerwaho n’iyi mishinga.

Ni ikibazo kimaze imyaka n’imyaniko kigaragazwa n’abaturage cyane abo mu bice byibasirwa n’amapfa kurusha ibindi nko mu ntara y’iburasizuba n’ahandi. Mu myaka inyuranye inzego zishinzwe ubuhinzi, zatangije imishinga migari wo kuhira imyaka ariko haherewe kuri utwo duce.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu dukunze  guhura n’izuba ryinshi kandi ry’igihe kirekire ,kabone nubwo ahandi imvura yaba igwa kandi imibereho y’abagatuye ahanii ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Ni saa tanu zishyira saa sita z’amanywa turi mu kagali ka Nyabitekeli mu murege wa Tabagwe ho muri aka karere. ni amasaha izuba rikambye ,abahinzi  bamwe batereye amasuka ku bitugu barahinguye. Abo duhuye baritsa imitima  bakavuga ko nubwo bayirara ku ibaba bajya guhinga ,ariko  n’ubundi basa n’abakorera ubusa kuko hari ubwo bashyira imbuto mu butaka zigaherayo ngo n’izimeze ntizive ku nonko kubera izuba rirerire rikunze kubibasira.

Kanamugire Innocent  ati” Turahinga ariko duhura n’ikibazo cy’izuba riba ryinshi ntitweze neza.”

Naho Mukamasabo Leonie ” Ati ” Rwose usanga n’ubwo duhinga ariko twicwa n’inzara kuko tugira izuba ryinshi cyane,ugasanga utabasha kujya mu biraka iyo kure,afite inzara kuko imbuto zihera mu butaka ,cyangwa se izimeze ntizikure kuber izuba.”

Basanga umuti rukumbi w’iki kibazo ari ugufashwa kubona uburyo bwo kuhira ngo dore ko hari abafite babikora bagasarura.

Ati “Twifuza ko badufasha kujya twuhira imyaka kuko nka Tabgwe hari abo twabonye bafite utmashini tuvomera kandi bo bareza,natwe rero badufashije kuzibona ubuzima bwacu bwaba bwiza.”

Twifuje kumenya aho gahunda yari igamije  kuhira hegitare 6000 z’ubutaka kugeza mu mwaka utaha igeze ,n’icyo bateganya gufasha aba bahinzi bataka inzara kandi bahoza isuka mu mirima,ariko ntitwabasha kubona ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB  .

Icyakora Minisiteri yubuhinzi nubworozi iherutse gutangaza ko  muri hegitari Milliyoni 1,5 zikeneye kuhirwa,ibihumbi 60 byonyine ari byo byuhiriwe ,gusa ngo intego ni uko muri 2024 hazaba bamaze kuhirwa izirenga ibihumbi 100,bishobora kugera no kuri aba baturage.

Abahinzi bo basanga leta nidahindura umuvuno ngo ibishyiremo imbaraga,ngo iherezo ry’iki kibazo cy’inzara rizaguma mu mpapuro nabo bagakomeza kuruhira ubusa inzara ibayogoza.

Nk’ubu umwe muri bo avuga ko aho afite asarura toni imwe y’ibigori nyamara ngo nta mapfa bahuye nayo yakabaye ahasarura toni 6.

Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − three =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yasubiye muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Next Post

TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021

TAEKWONDO: Haratangira imikino ya Korean Ambassador’s Cup Championships 2021

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.