Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo byabo bwite n’amarangamutima.
Ni nyuma yuko hamaze iminsi humvikana guterana amagambo hagati ya bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, banyujije ibitekerezo byabo mu bitangazamakuru bakorera.
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwibukije abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo ingingo ya 13 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru igaragaza ko Umunyamakuru agomba kwitandukanya n’ibitekerezo bye bwite mu gihe ari mu bikorwa by’umwuga.
Iri ngingo igira iti “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kwerekana aho ahagaze ku kibazo icyo ari cyo cyose. Afite inshingano zo gutandukanya inkuru n’ibitekerezo bye bwite.”
Uru rwego rugira ruti “Ni muri urwo rwego RMC nyuma yo kuganira n’abanyamakuru bamwe na bamwe b’ibiganiro bya siporo bagaragaweho no kurenga kuri iri hame, yongeye kwibutsa abanyamakuru bose cyane cyane abategura ibiganiro n’inkuru za siporo, kubahiriza iri hame ry’ingenzi n’andi mahame agenga umwuga w’itangazamakuru uko yakabaye kugira ngo hirindwe kubogama.”
RMC igakomeza igira iti “Umunyamkuru ntakwiye gutangaza inkuru ishingiye ku bitekerezo bye bwite n’amarangamutima kuko bimukururira gusebanya no kwibasira abantu.”
Ubu butumwa butanzwe na RMC, nyuma yuko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry na we abugeneye abanyamakuru Sam Karenzi na Regis Muramira bamaze iminsi bumvikana baterana amagambo.
Dr Murangira mu kiganiro aherutse kugira n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yagize ati “Ubu butumwa mubumpere umugabo bita Muramira Regis na Sam Karenzi. Mubabwire muti ‘turarambiwe pe’, abantu bararambiwe, bararambiwe kumva ibintu barimo. Murekere aho abantu barambiwe amatiku birirwamo.”
Umuvugizi wa RIB kandi yagize ati “urabona ko biri kugenda bifata indi ntera, ibi bigafatwa nko gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi biranaganisha mu nzira zo gukora ibyaha.”
Dr Murangira yasabye aba banyamakuru guhagarika impaka zabo, kuko ibyo batangazaga byariho biganisha mu gukora ibyaha, ku buryo byashoboraga gutuma bisanga batangiye gukurikiranwa n’inzego.
RADIOTV10