Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/05/2025
in MU RWANDA
0
Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo byabo bwite n’amarangamutima.

Ni nyuma yuko hamaze iminsi humvikana guterana amagambo hagati ya bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, banyujije ibitekerezo byabo mu bitangazamakuru bakorera.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC) rwibukije abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo ingingo ya 13 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru igaragaza ko Umunyamakuru agomba kwitandukanya n’ibitekerezo bye bwite mu gihe ari mu bikorwa by’umwuga.

Iri ngingo igira iti “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kwerekana aho ahagaze ku kibazo icyo ari cyo cyose. Afite inshingano zo gutandukanya inkuru n’ibitekerezo bye bwite.”

Uru rwego rugira ruti “Ni muri urwo rwego RMC nyuma yo kuganira n’abanyamakuru bamwe na bamwe b’ibiganiro bya siporo bagaragaweho no kurenga kuri iri hame, yongeye kwibutsa abanyamakuru bose cyane cyane abategura ibiganiro n’inkuru za siporo, kubahiriza iri hame ry’ingenzi n’andi mahame agenga umwuga w’itangazamakuru uko yakabaye kugira ngo hirindwe kubogama.”

RMC igakomeza igira iti “Umunyamkuru ntakwiye gutangaza inkuru ishingiye ku bitekerezo bye bwite n’amarangamutima kuko bimukururira gusebanya no kwibasira abantu.”

Ubu butumwa butanzwe na RMC, nyuma yuko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry na we abugeneye abanyamakuru Sam Karenzi na Regis Muramira bamaze iminsi bumvikana baterana amagambo.

Dr Murangira mu kiganiro aherutse kugira n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, yagize ati “Ubu butumwa mubumpere umugabo bita Muramira Regis na Sam Karenzi. Mubabwire muti ‘turarambiwe pe’, abantu bararambiwe, bararambiwe kumva ibintu barimo. Murekere aho abantu barambiwe amatiku birirwamo.”

Umuvugizi wa RIB kandi yagize ati “urabona ko biri kugenda bifata indi ntera, ibi bigafatwa nko gutandukira amahame y’umwuga wabo w’itangazamakuru, ariko kandi biranaganisha mu nzira zo gukora ibyaha.”

Dr Murangira yasabye aba banyamakuru guhagarika impaka zabo, kuko ibyo batangazaga byariho biganisha mu gukora ibyaha, ku buryo byashoboraga gutuma bisanga batangiye gukurikiranwa n’inzego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 2 =

Previous Post

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Next Post

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Related Posts

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye
AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.