Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 nibwo abanyeshuri basoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya leta.
Aba banyeshuri bavuga ko bakurikije igihe bamaze babitegereje nta kabuza bazabikora neza kandi bagatsinda.
Abayobozi mu kigo gishinzwe ibizamini mu Rwanda bavuga ko n’ubwo harimo abarwaye COVID-19 nta n’umwe uzavutswa amahirwe yo gukora mu gihe akibishoboye.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’ibizamini mu mashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro Dr. Bahati Bernard yasabye abanyeshuri kutagira igihunga bagasubiza ibibazo bitonze.
Hirya no hino mu gihugu abanyeshuri batangiye ibizamini
Minisiteri y’uburezi ivuga ko mu gihugu hose habarurwa abakandida barenga ibihumbi 100 bagomba gukora ikizamini cya leta, muri bo hakabamo abarenga 100 barwaye COVID-19 ariko Minisiteri ikavuga ko ntawurembye ku buryo byamubuzua gukora ikizamini, icyakora ngo nk’uko byagenze ku bo mu mashuri abanza, aba barwaye barakorera ahantu habo hihariye banakurikiranwa mu buryo bwihariye.
Inkuru ya Vedatse Kubwimana/RadioTV10 Rwanda