Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi itera SIDA, kikagira inama abantu kwitabira gahunda yo kuyikingiza kuko igira urukingo ariko nta muti.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, rigaragaza ko indwara ya Hepatite B na C ihitana abantu 1,3 ku mwaka, bivuze ko ku munsi yica abantu 3 500. Ku Mugabane wa Afurika gusa, iyi ndwara ku mwaka yica abantu ibihumbi 200.
Mu Rwanda Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko kugeza ubu abarwaye Hepatite B bagera kuri 0,25%, naho abarwaye Hepatite C baka 0,21% bavuye kuri 3% bariho mu mwaka wa 2017.
Umukozi muri RBC mu ishami ryo kurwanya indwara z’umwijima, SIDA n’izindi ziterwa na Virus Dr. Berabose Charles avuga ko nubwo imibare y’abandura yagabanutse ariko uburyo bwo kwandura bwo bukomeza kuzamuka.
Ati “Aka gakoko duhereye nko kuri B, uburyo bwako bwo kwandura bwikubye inshuro 100 ugereranije n’agakoko gatera DISA mu buryo bwo kwandura. Twavuga yuko ku bijyanye no kwandura yaba Hepatite B na C byose byandurira mu matembabuzi cyangwa se gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ariko kandi n’umubyeyi ashobora kwanduza umwana amutwite cyangwa se amwonsa.”
Yakomeje agira ati “ikindi nasobanura ni uko Hepatite B ntago ikira, ni ukuvuga ngo uwo tuyisanganye ayirwaye afata imiti ubuzima bwe bwose, ariko nanone igira urukingo ku buryo rushobora guhabwa abantu ku buryo uburyo bwo kwandura burushaho kugabanuka, naho hepatite c yo nta rukingo igira ariko iravurwa igakira usanzwe ayirwaye aravurwa agakira.”
Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, Leta yoroheje uburyo ivurwamo ndetse ikanapimwamo kuko izo serivise zose zitangwa ku buntu, icyakora abitabira kuyipimisha baracyari bacye nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’amavuriro.
Dogo Tresor ni Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kagugu mu Mujyi wa Kigali, agira ati “Nko mu cyumweru gishobora kurangira nta muntu uje kwisabira gupimwa Hepatite ari byo bimuzanye ngo avuge ati ‘nari nje kwipimisha hepatite’. Usanga ntawe, bivuze ko ubwitabire bukiri hasi.”
Bamwe mu baturage bagaragaza impamvu zitandukanye zituma batitabira kwipimisha indwara ya Hepatite, zirimo no kuba badafite amakuru ahagije kuri yo.
Umwe yagize ati “Iyo umuntu atararemba ngo anegekare biba bigoye ko yajya kwipimisha indwara, ni yo mpamvu njyewe ntajyayo.”
Undi na we yagize ati “Ntabwo ndayipimisha kuko nta makuru ahagije mba mbifiteho.”
RBC igaragaza ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka kugira ngo iyi ndwara ya Hepatite icike burundu, ahashyizweho ingamba zirimo ushishikariza abantu kuyipimisha ndetse no kwita ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kandura.
Kugeza ubu mu Rwanda hose abamaze gusuzumwa Hepatite B ni miliyoni 5, mu gihe abisuzumishije Hepatite C bagera muri miliyoni 8. Kuri Hepatite C hamaze kuvurwa abagera ku bihumbi 45 naho abari kuvurwa Hepatite B ni ibihumbi 9.


Emelyne MBABAZI
RADIOTV10