Hambere iyo abantu babonaga ufite inda yagutse, bavugaga ko yazanye ‘nyakubahwa’ ndetse bigatuma bamwe babimwubahira, ariko ubu bamwe basigaye banabitinya kuko umubyibuho ukabije ari ifuni iharurira inzira zimwe mu ndwara zirimo n’izihitana benshi. Ibi bituma abantu basigaye bakora ibishoboka ngo bagendere kure umubyibuho ukabije n’abawufite bagakora ibyawugabanya.
Bumwe mu buryo bukoreshwa ngo umuntu arwanye umubyibuho ukabije cyangwa ngo awirinde, harimo gukora siporo mu buryo buhoraho, ndetse no kumenya kuringaniza amafunguro n’ibinyobwa afata.
Abahanga mu buzima by’umwihariko mu miterere y’umubiri wa muntu, bakunze kugira inama abantu gukoresha ubu buryo bwombi, gukora siporo ihoraho ndetse no kurya indyo iringaniye ariko ifite intungamibiri zuzuye.
Twabateguriye uburyo burindwi wakoresha ukagabanya ibilo udakoze Siporo nubwo tutirengagije ko na yo ari ingenzi, ndetse tunibutsa ko ari ngombwa kuyikora.
- Kugabanya isukari
Abantu benshi bazi ko amavuta ari yo yongera umubyibuho, kandi isukari ni yo yongera umubyibuho kurusha amavuta cyane cyane ibyaciye mu nganda.
Isuraki iyo yabaye nyinshi mu mubiri, irema ibinure bikajya kwiyomeka ku mikaya y’umubiri nko ku nda, ari byo bituma umuntu atangira kugaragara yaragutse, bamwe bakavuga ko ari amafunguro yamuyobotse, nyamara ari isukari yamuzaniye ako kaga.
- Kubara calories urya ku munsi
Iyo ushaka kugabanya ibilo, ugomba kurya ibiryo bicye, bingana n’ibyo umubiri wawe ukeneye, kugira ngo wirinde ko hari intungamubiri zitari ngombwa ziwujyamo zikajya kwitsindagira mu mikaya yawe, ari na byo bituma umuntu atangira kugira ibilo byinshi.
Kumenya uko waringaniza calories umubiri wawe ukeneye, bishobora kuba byagora bamwe, ari na yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kuba bakwifashisha application ya ‘Shealth’.
- Kurya imboga n’imbuto
Kurya imboga n’imbuto kandi z’umwimerere zitanyuze mu nganda, nabyo bifasha mu gutakaza ibilo, kuko byoza mu nda kandi bikongerera gukomera kw’imitsi.
Imboga n’imbuto kandi uretse kuba binazwiho kurinda indwara, ni na bimwe umuntu yarya akumva atabangamiwe mu mubiri, kuko byoroha gukorerwa igogora, ndetse uwabiriye, aba yumva akomeye mu mubiri atanakeneye kurya ibindi biribwa bijya kongera ibinure mu mubiri.
- Kunywa amazi menshi
Kunywa amazi menshi nibura litiro eshatu (3) ku munsi kandi akanyobwa mu gitondo umuntu akibyuka kuko bifasha umubiri gukora neza kandi akirirwa umuze neza.
Nanone kandi umuntu uri mu rugendo rwo kugabanya ibilo, agirwa inama yo kunywa amazi mbere yo kurya, kuko bituma atarya amafunguro menshi, kandi n’ayo ariye agakorerwa igogora mu buryo bworoshye.
- Kurya ibikomoka ku matungo nk’inyama, amagi n’amafi
Inyama, amagi n’amafi; ni amafunguro aba akungahaye ku ntungamubiri, ndetse iyo umuntu ayariye ku rugero rudakabije, bituma umubiri ukomera, ariko ntiwongere ibilo.
Aya mafunguro yafashwe ku kigero cyo hasi kandi, bituma umubiri utagira ibyo usigaza ngo bijye kwibika mu mikaya, ahubwo intungamubiri zayo zikihutira kujya gutanga umusaruro mu gukomeza amagufwa n’umubiri.
- Kurya gahoro kandi utuje
Kurya gahoro kandi utuje bigufasha kudahaga vuba, kuko iyo uriye wihuta uhaga vuba kandi n’umubiri ugakora cyane, bityo bikaba byateza ibindi bibazo.
Nanone kandi kurya gahoro, bituma amafungo agera mu gifu yoroshye bikanacyoherereza gukora igogora, n’intungamubiri zajya mu mubiri zikagenda zifite icyo zigiye kuwumarira zitagiye kwibika mu mubiri.
- Kuryama amasaha ahagije
Kuryama amasaha ahagije bifasha umubiri gukora neza ndetse n’imikaya n’imyakura bikarambuka, ku buryo ahari ibinure byinshi, bigenda bigabanuka.
Kuryama nibura amasaha umunani cyangwa icyenda, birinda umuntu indwara, kuko umubiri uba waruhutse bihagije ntubone ibiwunaniza ngo habe hari ibonnyi byawinjiramo mu buryo bworoshye.
Noella AKIMANA ISIMBI
RADIOTV10