Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uburyo wagabanya ibilo byihuse udakoze siporo nawe ukagira ikimero kikunogeye

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UDUSHYA
0
Uburyo wagabanya ibilo byihuse udakoze siporo nawe ukagira ikimero kikunogeye
Share on FacebookShare on Twitter

Hambere iyo abantu babonaga ufite inda yagutse, bavugaga ko yazanye ‘nyakubahwa’ ndetse bigatuma bamwe babimwubahira, ariko ubu bamwe basigaye banabitinya kuko umubyibuho ukabije ari ifuni iharurira inzira zimwe mu ndwara zirimo n’izihitana benshi. Ibi bituma abantu basigaye bakora ibishoboka ngo bagendere kure umubyibuho ukabije n’abawufite bagakora ibyawugabanya.

Bumwe mu buryo bukoreshwa ngo umuntu arwanye umubyibuho ukabije cyangwa ngo awirinde, harimo gukora siporo mu buryo buhoraho, ndetse no kumenya kuringaniza amafunguro n’ibinyobwa afata.

Abahanga mu buzima by’umwihariko mu miterere y’umubiri wa muntu, bakunze kugira inama abantu gukoresha ubu buryo bwombi, gukora siporo ihoraho ndetse no kurya indyo iringaniye ariko ifite intungamibiri zuzuye.

Twabateguriye uburyo burindwi wakoresha ukagabanya ibilo udakoze Siporo nubwo tutirengagije ko na yo ari ingenzi, ndetse tunibutsa ko ari ngombwa kuyikora.

  1. Kugabanya isukari

Abantu benshi bazi ko amavuta ari yo yongera umubyibuho, kandi isukari ni yo yongera umubyibuho kurusha amavuta cyane cyane ibyaciye mu nganda.

Isuraki iyo yabaye nyinshi mu mubiri, irema ibinure bikajya kwiyomeka ku mikaya y’umubiri nko ku nda, ari byo bituma umuntu atangira kugaragara yaragutse, bamwe bakavuga ko ari amafunguro yamuyobotse, nyamara ari isukari yamuzaniye ako kaga.

Umuntu niba yanywaga utuyiko dutatu tw’isukari agatangira kunywa kamwe
  1. Kubara calories urya ku munsi

Iyo ushaka kugabanya ibilo, ugomba kurya ibiryo bicye, bingana n’ibyo umubiri wawe ukeneye, kugira ngo wirinde ko hari intungamubiri zitari ngombwa ziwujyamo zikajya kwitsindagira mu mikaya yawe, ari na byo bituma umuntu atangira kugira ibilo byinshi.

Kumenya uko waringaniza calories umubiri wawe ukeneye, bishobora kuba byagora bamwe, ari na yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kuba bakwifashisha application ya ‘Shealth’.

Salade ni bimwe mu biribwa bitagira Calories nyinshi
  1. Kurya imboga n’imbuto

Kurya imboga n’imbuto kandi z’umwimerere zitanyuze mu nganda, nabyo bifasha mu gutakaza ibilo, kuko byoza mu nda kandi bikongerera gukomera kw’imitsi.

Imboga n’imbuto kandi uretse kuba binazwiho kurinda indwara, ni na bimwe umuntu yarya akumva atabangamiwe mu mubiri, kuko byoroha gukorerwa igogora, ndetse uwabiriye, aba yumva akomeye mu mubiri atanakeneye kurya ibindi biribwa bijya kongera ibinure mu mubiri.

Kuryango imbuto nyinshi na byo birafasha
  1. Kunywa amazi menshi

Kunywa amazi menshi nibura litiro eshatu (3) ku munsi kandi akanyobwa mu gitondo umuntu akibyuka kuko bifasha umubiri gukora neza kandi akirirwa umuze neza.

Nanone kandi umuntu uri mu rugendo rwo kugabanya ibilo, agirwa inama yo kunywa amazi mbere yo kurya, kuko bituma atarya amafunguro menshi, kandi n’ayo ariye agakorerwa igogora mu buryo bworoshye.

Umuntu kandi akibuka kunywa amazi menshi
  1. Kurya ibikomoka ku matungo nk’inyama, amagi n’amafi

Inyama, amagi n’amafi; ni amafunguro aba akungahaye ku ntungamubiri, ndetse iyo umuntu ayariye ku rugero rudakabije, bituma umubiri ukomera, ariko ntiwongere ibilo.

Aya mafunguro yafashwe ku kigero cyo hasi kandi, bituma umubiri utagira ibyo usigaza ngo bijye kwibika mu mikaya, ahubwo intungamubiri zayo zikihutira kujya gutanga umusaruro mu gukomeza amagufwa n’umubiri.

Amafunguro nk’amafi na yo yafasha umubiri
  1. Kurya gahoro kandi utuje 

Kurya gahoro kandi utuje bigufasha kudahaga vuba, kuko iyo uriye wihuta uhaga vuba kandi n’umubiri ugakora cyane, bityo bikaba byateza ibindi bibazo.

Nanone kandi kurya gahoro, bituma amafungo agera mu gifu yoroshye bikanacyoherereza gukora igogora, n’intungamubiri zajya mu mubiri zikagenda zifite icyo zigiye kuwumarira zitagiye kwibika mu mubiri.

Umuntu akarya buhoro atuje
  1. Kuryama amasaha ahagije

Kuryama amasaha ahagije bifasha umubiri gukora neza ndetse n’imikaya n’imyakura bikarambuka, ku buryo ahari ibinure byinshi, bigenda bigabanuka.

Kuryama nibura amasaha umunani cyangwa icyenda, birinda umuntu indwara, kuko umubiri uba waruhutse bihagije ntubone ibiwunaniza ngo habe hari ibonnyi byawinjiramo mu buryo bworoshye.

Ubundi umuntu akagira umwanya uhagije wo kuryama

Noella AKIMANA ISIMBI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

U Burusiya bwavuze ku baturage bo muri Afurika bagiye mu myigaragambyo bitwaje ibendera ryabwo

Next Post

Hamenyekanye irindi Torero mu Rwanda ryafunzwe burundu n’impamvu

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urusengero rwashyizwe ku isoko bigatungura benshi hatangajwe impamvu ruri kugurishwa

Hamenyekanye irindi Torero mu Rwanda ryafunzwe burundu n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.