Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bwahagurukiwe n’abavuga ko bifuza kubohora u Burundi

radiotv10by radiotv10
18/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bwahagurukiwe n’abavuga ko bifuza kubohora u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Imitwe itatu yitwaje Intwaro irwanya ubutegetsi buriho mu Burundi, yihurije mu Ihuriro rimwe inahamagarira indi kuyiyungaho kugira ngo ibohore iki Gihugu, ivuga ko kiri mu kangaratete n’ibibazo uruhuri.

Iyi mitwe yihurije hamwe, ni FRB-Abarundi, UPR ndetse na UPF, aho yahise ifata izina rya F.B.L-ABARUNDI (Le Front Burundais de la Liberation).

Itangazo ryashyizwe hanze n’iri huriro kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, rigaragaza ko iyi mitwe yiyemeje kwihuriza mu Ihuriro rimwe, nyuma y’Inama idasanzwe yayihuje tariki 16 Gashyantare 2025, ikabera ahitwa Musigati muri Bubanza.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri Huriro, Major Mugisha Joab, rigira riti “Muri iyo Nama, FRB-ABARUNDI yihurije hamwe n’Indi mitwe nka UPR na UPF, mu rwego rwo guhuriza hamwe intego.”

Iri tangazo rikomeza kandi rihamagarira n’indi mitwe yaba iya Politiki ndetse n’indi yose ibyifuza, kuza kwiyunga kuri iri huriro “mu rwego rwo kwagura ubushake bwo kubohora Igihugu cyacu dukunda cy’u Burundi.”

Maj Mugisha Joab agakomeza agira ati “Ikindi kandi Umuryango wacu wa F.B.L- ABARUNDI wiyemeje guhangana n’ibibazo byose, ndetse no kurwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu kubohora byuzuye Igihugu cyacu kiri mu bibazo.”

Iri Huriro ryanasabye Abarundi bose hatitawe ku bwoko, kwihuza na ryo, riti “bityo tugakuraho burundu ubutegetsi bw’abanyabyaha bwa CNDD-FDD.”

Iri huriro rishinja Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetse mu Burundi, kurangwa n’imiyorere mibi, yatumye havuka umwuka w’ubwoba mu Barundi ndetse n’abanyamahanga baba muri iki Gihugu.

Rivuga kandi ko ubu butegetsi bwimakaje politiki y’inzangano zishingiye ku moko, ndetse no kubikamo ubwoba abaturage, bakaba batisanzuye mu Gihugu cyabo.

Rivuga kandi ko hatutumba umugambi wo gutegura Jenoside yo gukorera abo mu bwoko bw’Abatutsi [mu Burundi, ubwoko buremewe] habayeho gufatanya n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Kamonyi: Hazamuwe dosiye y’Umuyobozi mu z’ibanze ari mu maboko ya RIB

Next Post

M23 ikomeje gushimangira ko intego yayo ari ugukuraho ubutegetsi buriho muri Congo

Related Posts

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

IZIHERUKA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

M23 ikomeje gushimangira ko intego yayo ari ugukuraho ubutegetsi buriho muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe imbuto nshya bayitezeho umusaruro utubutse none ngo irarutwa n’iya mbere

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.