Imitwe itatu yitwaje Intwaro irwanya ubutegetsi buriho mu Burundi, yihurije mu Ihuriro rimwe inahamagarira indi kuyiyungaho kugira ngo ibohore iki Gihugu, ivuga ko kiri mu kangaratete n’ibibazo uruhuri.
Iyi mitwe yihurije hamwe, ni FRB-Abarundi, UPR ndetse na UPF, aho yahise ifata izina rya F.B.L-ABARUNDI (Le Front Burundais de la Liberation).
Itangazo ryashyizwe hanze n’iri huriro kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, rigaragaza ko iyi mitwe yiyemeje kwihuriza mu Ihuriro rimwe, nyuma y’Inama idasanzwe yayihuje tariki 16 Gashyantare 2025, ikabera ahitwa Musigati muri Bubanza.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri Huriro, Major Mugisha Joab, rigira riti “Muri iyo Nama, FRB-ABARUNDI yihurije hamwe n’Indi mitwe nka UPR na UPF, mu rwego rwo guhuriza hamwe intego.”
Iri tangazo rikomeza kandi rihamagarira n’indi mitwe yaba iya Politiki ndetse n’indi yose ibyifuza, kuza kwiyunga kuri iri huriro “mu rwego rwo kwagura ubushake bwo kubohora Igihugu cyacu dukunda cy’u Burundi.”
Maj Mugisha Joab agakomeza agira ati “Ikindi kandi Umuryango wacu wa F.B.L- ABARUNDI wiyemeje guhangana n’ibibazo byose, ndetse no kurwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu kubohora byuzuye Igihugu cyacu kiri mu bibazo.”
Iri Huriro ryanasabye Abarundi bose hatitawe ku bwoko, kwihuza na ryo, riti “bityo tugakuraho burundu ubutegetsi bw’abanyabyaha bwa CNDD-FDD.”
Iri huriro rishinja Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetse mu Burundi, kurangwa n’imiyorere mibi, yatumye havuka umwuka w’ubwoba mu Barundi ndetse n’abanyamahanga baba muri iki Gihugu.
Rivuga kandi ko ubu butegetsi bwimakaje politiki y’inzangano zishingiye ku moko, ndetse no kubikamo ubwoba abaturage, bakaba batisanzuye mu Gihugu cyabo.
Rivuga kandi ko hatutumba umugambi wo gutegura Jenoside yo gukorera abo mu bwoko bw’Abatutsi [mu Burundi, ubwoko buremewe] habayeho gufatanya n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
RADIOTV10