Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, amaze ashyingiranywe n’umugore we.
Ngarambe François Xavier usanzwe ari umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni Umutware’ we n’umufasha we Yvonne Solange, bifurije umuryango wa Ngarambe Rwego isabukuru nziza y’urushako.
Mu butumwa uyu muryango wanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bateruye bagira bati “Bana bacu dukunda Josine na Rwego, tubifurije isabukuru nziza y’umwaka mumaze muhanye isakramentu ry’ugushyingirwa.”
Bakomeza bagira bati “Kuva icyo gihe, mwahindutse abaranga urukundo Imana yakunze abantu, urugo rwanyu ruba umusingi y’amajyambere y’Igihugu cyacu, ruba Kiliziya-remezo, ndetse mwifungurira kubyara no kororoka.”
Muri ubu butumwa, umuryango wa Ngarambe François Xavier ukomeza ubuga ko urugo rw’umuhungu we n’umugore we, rwakomeje kuyoborwa n’Imana.
Bati “Imana yabahamagariye kubaka urugo ni indahemuka, yasezeranye kubana namwe, ngo ibashoboze kurangiza ubwo butumwa yabahaye, namwe murayishobokera, maze mugira ibyishimo byo gukunda no gukundwa, ndetse mubisakaza hose, mu babasanze n’abo mwasanze. Mukomeze inzira mwatangiye, nta mususu, kuko Imana ibabereye urumuri n’agakiza. Urumuri rwayo rubabengeraneho kandi rutera amizero. Turabakunda kandi turabasabira.”
Ngarambe Rwego, imfura ya Ngarambe François Xavier; yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo kuva mu mpera z’umwaka ushize, mu kwezi k’Ukuboza 2024 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda.
Rwego Ngarambe winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda ari na we ubaye Umunyamabanga wa Leta wa mbere muri iyi Minisiteri ya Siporo, yahawe izi nshingano nyuma y’igihe ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Siporo muri iyi Minisiteri.


RADIOTV10