Friday, October 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

radiotv10by radiotv10
25/08/2025
in Uncategorized
0
Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, amaze ashyingiranywe n’umugore we.

Ngarambe François Xavier usanzwe ari umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Umwana ni Umutware’ we n’umufasha we Yvonne Solange, bifurije umuryango wa Ngarambe Rwego isabukuru nziza y’urushako.

Mu butumwa uyu muryango wanyujije ku mbuga nkoranyambaga, bateruye bagira bati “Bana bacu dukunda Josine na Rwego, tubifurije isabukuru nziza y’umwaka mumaze muhanye isakramentu ry’ugushyingirwa.”

Bakomeza bagira bati “Kuva icyo gihe, mwahindutse abaranga urukundo Imana yakunze abantu, urugo rwanyu ruba umusingi y’amajyambere y’Igihugu cyacu, ruba Kiliziya-remezo, ndetse mwifungurira kubyara no kororoka.”

Muri ubu butumwa, umuryango wa Ngarambe François Xavier ukomeza ubuga ko urugo rw’umuhungu we n’umugore we, rwakomeje kuyoborwa n’Imana.

Bati “Imana yabahamagariye kubaka urugo ni indahemuka, yasezeranye kubana namwe, ngo ibashoboze kurangiza ubwo butumwa yabahaye, namwe murayishobokera, maze mugira ibyishimo byo gukunda no gukundwa, ndetse mubisakaza hose, mu babasanze n’abo mwasanze. Mukomeze inzira mwatangiye, nta mususu, kuko Imana ibabereye urumuri n’agakiza. Urumuri rwayo rubabengeraneho kandi rutera amizero. Turabakunda kandi turabasabira.”

Ngarambe Rwego, imfura ya Ngarambe François Xavier; yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo kuva mu mpera z’umwaka ushize, mu kwezi k’Ukuboza 2024 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoraga impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda.

Rwego Ngarambe winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda ari na we ubaye Umunyamabanga wa Leta wa mbere muri iyi Minisiteri ya Siporo, yahawe izi nshingano nyuma y’igihe ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Siporo muri iyi Minisiteri.

Ngarambe n’umufasha we bifurije urugo ruhire umuryango bungutse
Bamaze umwaka bahawe isezerano ryo gushyingirwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 4 =

Previous Post

Imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo i Masisi yongeye gukara

Next Post

Polisi yakuyeho urujijo ku byo abaturage bakekaga ku mpanuka y’ubwato yahitanye uwari ubutwaye

Related Posts

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

IZIHERUKA

Igitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa gisembuye kimwe mu Rwanda bahishiwe agaseke k’ibanga
IBYAMAMARE

Igitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa gisembuye kimwe mu Rwanda bahishiwe agaseke k’ibanga

by radiotv10
09/10/2025
0

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

09/10/2025
Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

09/10/2025
Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

Perezida Kagame mu Bubiligi mu nama yahuriyemo n’abarimo Tshisekedi wa Congo na Ramaphosa wa S.Africa

09/10/2025
Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

Ibyamenyekanye ku muturage wagaragaye asa nk’urwana n’Umupolisi mu Rwanda

09/10/2025
Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

09/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi yakuyeho urujijo ku byo abaturage bakekaga ku mpanuka y’ubwato yahitanye uwari ubutwaye

Polisi yakuyeho urujijo ku byo abaturage bakekaga ku mpanuka y’ubwato yahitanye uwari ubutwaye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igitaramo kizahuza abakunzi b’ikinyobwa gisembuye kimwe mu Rwanda bahishiwe agaseke k’ibanga

Inkuru nziza ku Mavubi, Ihurizo kuri Benin mbere yo gucakirana

Eng.-Rwandan Coffee breaks record with highest-ever price at global auction

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.