Ubutumwa buremereye bw’Umukinnyi rurangiranwa i Burayi wakorewe irondaruhu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi w’umwirabura w’Umunya-Brazil, Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yavuze ku irondaruhu yakorewe, avuga ko muri iki Gihugu ryafashwe nk’ibintu bisanzwe ariko ko adateze kubyihanganira.

Iri rondaruhu ryakorewe Vinícius Júnior, ryabaye mu ijoro ryacyeye ubwo ikipe ya Real Madrid yakinaga na Valencia warangiye ikipe ye itsinzwe 1-0.

Izindi Nkuru

Iri rondaruhu ryakorewe Vinícius Júnior, ryazamuwe n’abafana bari muri sitade baririmbaga indirimbo y’ivangurarugu, ubwo uyu mukinnyi w’umuhanga yatonganaga na Hugo Duro, ndetse uyu Munya-Brazil Vinícius akaza guhabwa ikarita y’umutuku.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Vinícius Júnior yavuze ko atari rimwe cyanwa kabiri cyangwa gatatu akorewe irondaruhu, ati “Byafashwe nk’ibisanzwe muri La Liga [Shampiyona yo muri Espagne]

Yavuze ko ubuyobozi bw’iyi Shampiyona bwirengagiza irondaruhu rikorerwa bamwe mu bakinnyi, yewe ngo n’Ishyirahamwe ry’umupira muri iki Gihugu cya Espagne rikora irondaruhu, ku buryo aho kurirwanya ahubwo riryimakaza.

Yagarutse kuri bamwe mu bakinnyi b’ibihangange banyuze muri iyi shampiyona, batumaga iryoha nka Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi, avuga ko bageze n’aho bayitirirwa ati “Ariko uyu munsi iyi shampiyona ni iy’ivanguraruhu.”

Icyakora avuga ko hari Abanya-Espagne banga ivanguraruhu ariko bakaba bakomeje guheshwa isura mbi n’aba baryimakaje.

Ati “Muri Brazil, Espagne izwi nk’Igihugu cy’ivangurarugu, kandi ikibabaje bibaho buri cyumweru. Ntacyo narenzaho ngomba kubyemera.”

Vinícius Júnior yasoje ubutumwa bwe avuga ko atazigera na rimwe yihanganira ibikorwa by’ivanguraruhu kandi ko azakoresha ubushobozi bwe bwose akarirwanya.

Ikipe ya Valencia iri gukora iperereza kuri iri rondaruhu ryakorwe umukinnyi w’ikipe bari bahanganye, yatangiye iperereza, ndetse ikaba yamaze guhagarika abakinnyi babiri kuzongera kugaruka muri iyi sitade yayo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru