Ubutumwa butunguranye Muhoozi yageneye abagiye guhunga Uganda kubera ibigiye kujya bikorerwa abatinganyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba yageneye ubutumwa abanyamahanga bavuze ko bagiye kuva muri Uganda kubera umushinga w’itegeko watowe wo guhana abatinganyi, ababwira ko azabafasha kuzinga ibikapu.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye umushinga w’itegeko riteganya ibihano bikarishye ku baryamana bahuje ibitsina, n’abakora ibikorwa bibyerecyeyeho.

Izindi Nkuru

Uyu mushinga w’itegeko urimo ibihano birimo igifungo cy’imyaka 20 ndetse n’ibihano bishobora kugera ku rupfu, ku bikorwa by’indengakamere by’ubutinganyi.

Ni umushinga washyigikiwe n’Abadepite benshi ndetse n’abandi banyapolitiki bo muri Uganda, biganjemo abagabo bavuze ko batumva impamvu umugabo ashobora kwifuza kuryamana n’umugabo mugenzi we, nyamara ntakintu kiryoha kibaho nko kuryamana n’umugore.

General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umujyanama we, na we yari aherutse kugira icyo avuga ku bikorwa by’ubutinganyi.

Muhoozi ukunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo kuri Twitter, yari yagaragaje ko na we atumva impamvu umugabo ashobora kwifuza kuryamana n’umugabo mugenzi we, nyamara hatabuze abagore.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu byumweru bibiri bishize, Muhoozi yari yagize ati “Ubutinganyi ni icyaha! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n’abagore, abagore na bo bakabana n’abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.”

Nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko itoye uriya mushinga wo guhana ubutinganyi, General Muhoozi yongeye kuvuga ko yumvise ko hari “kompanyi z’abanyamahanga (sinanazizi) zifuza kuva mu Gihugu kuko hatowe umushinga wo kurwanya ubutinganyi.”

Mu butumwa Muhoozi n’ubundi yanyujije kuri Twitter, yakomeje agira ati “Turifuza kubafasha gupakira imizigo ubundi bakagenda bakava mu Gihugu cyacu cy’umugisha! Uganda ni Igihugu cy’Imana!”

Muhoozi yasoje ubutumwa bwe ashwishuriza abo bifuza kuva mu Gihugu cyabo, ko nibashaka bagenda ariko Uganda ikazakomeza kwishakamo ibisubizo itarimo izo ngeso mbi z’ubutinganyi.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Nanjye General Muhoozi ndamushyigikiye ahubwo nucyenera amaboko yo kwirukana abatinganyi uzambwire nze ngufashe, gusa byaba byiza no mu Rwanda uwo mushinga utowe, mwibuke ko umwuzure ndetse Sodoma na Gomora nabyo byarimbutse kubera ubutinganyi none reba aba banyagwa b’abatinganyi inzara bateje mu gihugu.

  2. Twamaganye ubutinganyi nimico yabagashakabuhake bakwirakwije hirya nohino kwisi.

  3. Nibindi bihugu bya Africa babonereho. Congratulations Uganda.

  4. Silas says:

    Nigeze kumva ko mu Rwanda habereye inama y’abo bahanya. Ndumirwa pee. Ugasanga n’ubuyobozi bwacu bubishyigikiye. Muhozi na Se ni abantu batarya indimi kuri icyo kibazo. Nta kintu kiryoha kuruta umugore kuri iyi si.

Leave a Reply to Silas Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru