“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu Matora yabaye umwaka ushize. Umukuru w’u Rwanda washyizeho abagize Guverinoma nshya izamufasha mu nzira yo kuyobora Abanyarwanda, bamushimiye icyizere yabagiriye, banamusezeranya kuzakorera u Rwanda batiganda.
Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025 nyuma yuko hirya y’ejo hashize yari yashyizemo Minisitiri w’Intebe mushya ari we Dr Dr Justin Nsengiyumva wasimbuye Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani muri izi nshingano.
Nta mpinduka nyinshi zagaragaye mu bagize Guverinoma nshya, uretse Abaminisitiri babiri n’Abanyamabanga ba Leta babiri, binjiyemo, barimo Jean de Dieu Uwihanganye uyigarutsemo nyuma y’imyaka itandatu ahinduriwe inshingano.
Uyu wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwa Remezo, inshingano zitari nshya kuri we kuko yigeze n’ubundi kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Abandi bashya binjiye muri Guverinoma, ni Dominique Habimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Patrice Mugenzi wari umazeho amezi icyenda kuri uyu mwanya kuko yari yashyizweho mu kwezi k’Ukwakira 2024.
Hari kandi Dr Bernadette Arakwiye wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije wasimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wahawe izi nshingano kuva muri Kanama 2024, ubu akaba atahawe undi mwanya.
Undi winjiye muri Guverinoma y’u Rwanda ni Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Ubutumwa bwa bamwe
Bamwe mu bahawe imyanya muri Guverinoma y’u Rwanda, bashimiye Perezida Paul Kagame wakomeje kubagirira icyizere, bamusezeranya kuzakorana umurava mu kugeza Abanyarwanda ku iterambere bifuza.
Madamu Judith Uwizeye wongeye kugirwa Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, yagize ati “Ndashimye, Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame. Ikizere mungirira singifata nk’ibisanzwe! Ni amahirwe kuri njye yo gukorera Abanyarwanda ibyisumbuyeho. Intego ni ya yindi: Sinziganda, sinzatenguha. Imana ibimfashemo!”
Dr. Sabin Nsanzimana wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubuzima, na we yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku kizere mwongeye kungirira. Niteguye gufatanya n’abandi kubaka urwego rw’Ubuzima Abanyarwanda bifuza.”
Prudence Sebahizi wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, na we yagize ati “Ntewe ishema n’icyizere nongeye kugirirwa na Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya mpawe wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda. Nzaharanira guteza imbere inganda, iterambere ry’abikorera, ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kwagura isoko mu karere. Nishimiye gukorana n’abagize Guverinoma bose mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Perezida yo kubaka u Rwanda rukomeye, ruhatana kandi rwiyubashye.”
Christine Nkulikiyinka wongeye kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, na we yagize ati “Ku cyizere mwongeye kungirira, mbashimiye byimazeyo Nyakuba Paul Kagame. Ni amahirwe yo gukomeza gukorera Igihugu cyacu n’Abaturage mu bushobozi bwose, no kugera ku mihigo yacu ku bw’imiyoborere yanyu itubera urugero.”
Dr. Utumatwishima Jean Neppo Abdallah na we wongeye kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, yagize ati “Nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kongera kungirira icyizere cyo gukorera Abanyarwanda muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi. Nzakomeza gutega amatwi, gukorana no gushyira ku isonga urubyiruko n’abahanzi mu kubageza ku iterambere.”
Amb. Jean de Dieu Uwihanganye wagaruwe muri Guverinoma ari Umunyamabanga wa Leta, na we yagize ati “Nashimira byimazeyo Perezida ku bw’icyizere yangiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu cyacu cyiza nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo. Niyemeje kuzakorana n’abandi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu kugeza ku Banyarwanda Ibikorwa Remezo bifuza ku rwego rwo hejuru.”
Nyuma y’ishyirwaho rya Guverinoma nshya, biteganyijwe ko irahirira imbere ya Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite na Sena, kugira ngo ibone gutangira inshingano.





RADIOTV10