Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, yababwiye ko nubwo bagiye mu kiruhuko, ariko batarushye, bityo bakwiye kwitegura ko Igihugu kizakomeza kubakenera mu zindi nshingano.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera ku bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu ijambo yabagejejeho Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yabashimiye umusanzu batanze mu kubaka Igihugu uyu munsi kikaba gitekanye.
Yagize ati “Uyu munsi, u Rwanda ni igihugu gifite umutekano uhamye kandi wizewe bituma abanyarwanda bitabira gahunda z’iterambere ry’Igihugu, abashoramari baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagashishikarira gushora imari yabo muri gahunda zitandukanye, ubukungu bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abanyarwanda bikazamuka.
Mwebwe abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru turabibashimira kuko namwe muri mu bagize uruhare muri urwo rugendo rwo kubaka umutekano uhamye.”
Yabijeje ko mu buzima bagiyemo, abaturarwanda biteguye kubakira neza, no gufatanya nabo mu bikorwa bya buri munsi kandi ko nta washidikanya ko ubunararibonye, ubunyangamugayo, ubunyamwuga ndetse n’umurava bibaranga bizabafasha gukomeza kwesa imihigo.
Minisitiri Biruta yabagaragarije kandi ko kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bitavuze ko ibijyanye n’umutekano baciye ukubiri nabyo, ko ahubwo icyo bahinduye ari aho bazatangira umusanzu wabo.
Ati “Umutekano muzakomeza kuwubungabunga aho mutuye, mufatanya n’abandi baturarwanda, inzego z’ubuyobozi, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo dukomeze kuwubumbatira. Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu n’ubwa Polisi buzakomeza kubaba hafi muri gahunda zose zigamije iterambere n’imibereho myiza yanyu n’imiryango yanyu.”
Yashimiye abasanzwe bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakomeje gukora ibikorwa biteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange, ashishikariza abasezeweho kuzabegera bakabasangiza ku bunararibonye.
Yashimiye n’imiryango yabo yakomeje kubashyigikira no kubaba hafi mu gihe cyose bari mu kazi, badashobora kubabonera umwanya uhagije nk’uko bikwiriye bitewe n’imiterere yako.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye yavuze ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko, igihugu kikibakeneye mu nshingano zindi zitandukanye, kandi hazakomeza kubaho ubufatanye nk’uko bisanzwe.
Ati “Nubwo mugiye mu kiruhuko ntabwo murushye, Igihugu kiracyabanekeneye, mu nshingano zindi zitandukanye kandi tuzakomeza dufatanye nk’uko bisanzwe.”
IGP Namuhoranye yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ubupfura, gukunda Igihugu no kwitanga nk’uko babigaragaje mu zindi nshingano zitandukanye bakoze, bakomeza kuba imboni n’intangarugero aho bazaba bari hose, anabizeza kuzakomeza gukorana nabo bya hafi mu rwego rwo kunoza akazi no kubungabunga imibereho myiza yabo.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Rumanzi, wari uhagarariye abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko batewe ishema n’agaciro n’icyubahiro bahawe, ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wabashyize mu kiruhuko cy’izabukuru, bakazahora bazirikana ineza n’amahirwe bahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
ACP Rumanzi yavuze ko batahanye impamba ya disipuline, ubunyamwuga n’indangagaciro bya Polisi y’u Rwanda kandi biyemeje kutazatatira igihango, bakomeza kwitangira igihugu igihe cyose n’aho ari ho hose ubuyobozi buzabona ko ari ngombwa.





RADIOTV10










