Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bwahawe M23 nyuma yo kurekura ku mugaragaro agace kamwe yagenzuraga

radiotv10by radiotv10
23/12/2022
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bwahawe M23 nyuma yo kurekura ku mugaragaro agace kamwe yagenzuraga
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 washyikirije ku mugaragaro agace ka Kibumba, ihuriro ry’Ingabo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) riri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishimirwa ubu bushake ikomeje kugaragaza ndetse n’abaturage bahunze aka gace bagenerwa ubutumwa.

Icyemezo cyo kurekura aka gace ka Kibumba kari kamaze iminsi kari mu maboko ya M23, cyamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, nkuko byari bikubiye mu itangazo ryanditswe kuri uyu wa Kane.

Iki gikorwa cyaberye muri aka gace ka Kibumba, kitabiriwe n’ingabo zitandukanye zirimo abayobozi b’itsinda rya EACRF ndetse na FARDC.

Ku ruhande rwa M23, uyu muhango wari urimo abasirikare bakuru barimo Colonel Nzenze wanagejeje ijambo kuri aba basirikare bitabiriye uyu muhango, avuga ko uyu mutwe wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukomeza kwerekana ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe.

Umuyobozi wa EACRF, Gen. Jeff Nyangah mu ijambo rye, yashimangiye ko ingabo zo mu karere zifuza ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haboneka amahoro nk’intego nyamukuru y’izi ngabo.

Yavuze kandi ko ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugomba kubahwa nkuko bikubiye mu itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Yavuze ko ubutumwa bw’iri tsinda ry’ingabo z’akarere, buri gukorwa hubahirizwa amategeko mpuzamahanga nubwo habayeho imbogamizi zatewe n’imiterere y’ahari gukorerwa ubu butumwa.

Yasoje ubutumwa bwe, agira icyo abwira abaturage batuye muri aka gace, ati “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko aka gace aka kanya gatekanye, kandi turabasaba gutahuka.”

Yaboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bw’umutwe wa M23 ku bw’iki kimenyetso cyiza cy’ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe.

Ati “Turashishikariza ubuyobozi bwa M23 gukomeza kwerekana ubushake bwiza nkuko yerekanye.”

Aka gace ka Kibumba, M23 ikarekuye nyuma yo gushyira hanze amatangazo abiri arimo iryabanje rivuga ko uyu mutwe wemeye guhagarika imirwano ndetse n’irindi ryaje ririkurikira rivuga ko witeguye gutangira kuva mu bice byari mu maboko yawo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + two =

Previous Post

Abanyamakuru ba Siporo kuri RADIO10 bongeye guca impaka noneho bakorera ikiganiro muri Hoteli (VIDEO)

Next Post

Abasirikare bashya ba RDF bagaragaje imyitozo idasanzwe ya gikomando irimo n’iy’urugamba binjiranyemo

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare bashya ba RDF bagaragaje imyitozo idasanzwe ya gikomando irimo n’iy’urugamba binjiranyemo

Abasirikare bashya ba RDF bagaragaje imyitozo idasanzwe ya gikomando irimo n’iy’urugamba binjiranyemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.