Umutwe wa M23 washyikirije ku mugaragaro agace ka Kibumba, ihuriro ry’Ingabo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) riri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishimirwa ubu bushake ikomeje kugaragaza ndetse n’abaturage bahunze aka gace bagenerwa ubutumwa.
Icyemezo cyo kurekura aka gace ka Kibumba kari kamaze iminsi kari mu maboko ya M23, cyamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, nkuko byari bikubiye mu itangazo ryanditswe kuri uyu wa Kane.
Iki gikorwa cyaberye muri aka gace ka Kibumba, kitabiriwe n’ingabo zitandukanye zirimo abayobozi b’itsinda rya EACRF ndetse na FARDC.
Ku ruhande rwa M23, uyu muhango wari urimo abasirikare bakuru barimo Colonel Nzenze wanagejeje ijambo kuri aba basirikare bitabiriye uyu muhango, avuga ko uyu mutwe wafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukomeza kwerekana ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe.
Umuyobozi wa EACRF, Gen. Jeff Nyangah mu ijambo rye, yashimangiye ko ingabo zo mu karere zifuza ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haboneka amahoro nk’intego nyamukuru y’izi ngabo.
Yavuze kandi ko ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugomba kubahwa nkuko bikubiye mu itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.
Yavuze ko ubutumwa bw’iri tsinda ry’ingabo z’akarere, buri gukorwa hubahirizwa amategeko mpuzamahanga nubwo habayeho imbogamizi zatewe n’imiterere y’ahari gukorerwa ubu butumwa.
Yasoje ubutumwa bwe, agira icyo abwira abaturage batuye muri aka gace, ati “Turizeza abaturage bahunze Kibumba ko aka gace aka kanya gatekanye, kandi turabasaba gutahuka.”
Yaboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bw’umutwe wa M23 ku bw’iki kimenyetso cyiza cy’ubushake bwo kubahiriza ibyo wasabwe.
Ati “Turashishikariza ubuyobozi bwa M23 gukomeza kwerekana ubushake bwiza nkuko yerekanye.”
Aka gace ka Kibumba, M23 ikarekuye nyuma yo gushyira hanze amatangazo abiri arimo iryabanje rivuga ko uyu mutwe wemeye guhagarika imirwano ndetse n’irindi ryaje ririkurikira rivuga ko witeguye gutangira kuva mu bice byari mu maboko yawo.
RADIOTV10