Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubutumwa bw’ihumure Ukuriye Kiliziya Gatulika mu Rwanda yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubutumwa bw’ihumure Ukuriye Kiliziya Gatulika mu Rwanda yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Share on FacebookShare on Twitter

Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko banyuze mu mwijima w’icuraburindi, ariko ko baje kubona urumuri, kandi ko igihe nk’iki ari umwanya wo kubaba hafi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda  yavuze ko iyo abantu bibutse ibyabaye mu Rwanda n’ubukana byari bifite, bishobora kurusha imbaraga z’umubiri, ku buryo bisaba ko abantu bafatana mu mugongo no kwegera abarokotse.

Ati “Turasaba Imana ngo iborohereze kuko ni yo ibasha kugera aho umutima ubabara, no kuremamo umuntu icyizere no kumuha imbaraga z’ubuzima, kugira ngo tubone ijambo n’ubutumwa bukwiye byadufasha kwibuka twiyubaka muri ibi bihe bikomeye.”

Avuga ko buri mwaka ibi bihe byo Kwibuka bihura n’igihe cya Pasika, kandi byombi bikaba bijya kugira igisobanuro kimwe, kuko Abanyarwanda byumwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze mu bihe bigoye, ariko bakaza kubona urumuri.

Ati “Nk’abakristu dufite ukwizera ko nubwo icyaha n’urupfu byagaragaje ubukana bukomeye, no muri Jenoside twarabibonye ariko Kristu yarabidutsindiye yemera kupfira ku musabaraba, ibi rero biduha kwizera ko ikibi kitarusha icyiza imbaraga, urwango rutarusha urukundo imbaraga, ko urupfu rutarusha ubuzima imbaraga kandi ko urumuri rurusha imbaraga umwijima.”

Yakomoje ku rumuri rutazima avuga ko nubwo muri Jenoside byari umwijima w’icuraburindi ariko ubu hari urumuri rutazima rw’ubuzima.

Ati “Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari umwijma w’icuraburindi, mu kwibuka dukunze kugaruka ku rumuri rutazima, urumuri rw’ubuzima, Kristu aravuga ati ‘ndi urumuri rw’ubuzima, unkurikira ntabwo azagenda mu mwijima’.

Iyo umuntu ari mu mwijima yikanga umuntu wese bahuye, akaba yamuhunga cyangwa akiyemeza kurwana na we, akaba yamugirira nabi ukaza gusanga ni umuvandimwe agiriye nabi kuko mu mwijima yumvaga ari umwanzi ahuye na we, mu mwijima umuntu yikanga uwo ari we wese nubwo yaba ari umuvandimwe, muri Jenoside wari umwijima w’icuraburindi ku buryo Abanyarwanda bamwe bagize ivangura umwijima w’urwango n’amacakubiri, byatumye bahemuka bagirira nabi abandi bavandimwe ari ko kababaro n’agahinda turimo.”

Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda avuga ko nk’abakristu bagomba guhora bamurikiwe na Kristu, bakirinda icyazabasubiza mu bihe bibi Abanyarwanda banyuzemo, kandi ko hari icyizere kuko ubu hari urumuri ruganje.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + fifteen =

Previous Post

Amakuru atunguranye ku biganiro byagombaga guhuza AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Next Post

Ingaruka z’imibereho mibi yugarije impunzi z’Abanyekongo ziri i Burundi zafashe urundi rwego

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingaruka z’imibereho mibi yugarije impunzi z’Abanyekongo ziri i Burundi zafashe urundi rwego

Ingaruka z’imibereho mibi yugarije impunzi z’Abanyekongo ziri i Burundi zafashe urundi rwego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.