Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko banyuze mu mwijima w’icuraburindi, ariko ko baje kubona urumuri, kandi ko igihe nk’iki ari umwanya wo kubaba hafi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko iyo abantu bibutse ibyabaye mu Rwanda n’ubukana byari bifite, bishobora kurusha imbaraga z’umubiri, ku buryo bisaba ko abantu bafatana mu mugongo no kwegera abarokotse.
Ati “Turasaba Imana ngo iborohereze kuko ni yo ibasha kugera aho umutima ubabara, no kuremamo umuntu icyizere no kumuha imbaraga z’ubuzima, kugira ngo tubone ijambo n’ubutumwa bukwiye byadufasha kwibuka twiyubaka muri ibi bihe bikomeye.”
Avuga ko buri mwaka ibi bihe byo Kwibuka bihura n’igihe cya Pasika, kandi byombi bikaba bijya kugira igisobanuro kimwe, kuko Abanyarwanda byumwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze mu bihe bigoye, ariko bakaza kubona urumuri.
Ati “Nk’abakristu dufite ukwizera ko nubwo icyaha n’urupfu byagaragaje ubukana bukomeye, no muri Jenoside twarabibonye ariko Kristu yarabidutsindiye yemera kupfira ku musabaraba, ibi rero biduha kwizera ko ikibi kitarusha icyiza imbaraga, urwango rutarusha urukundo imbaraga, ko urupfu rutarusha ubuzima imbaraga kandi ko urumuri rurusha imbaraga umwijima.”
Yakomoje ku rumuri rutazima avuga ko nubwo muri Jenoside byari umwijima w’icuraburindi ariko ubu hari urumuri rutazima rw’ubuzima.
Ati “Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byari umwijma w’icuraburindi, mu kwibuka dukunze kugaruka ku rumuri rutazima, urumuri rw’ubuzima, Kristu aravuga ati ‘ndi urumuri rw’ubuzima, unkurikira ntabwo azagenda mu mwijima’.
Iyo umuntu ari mu mwijima yikanga umuntu wese bahuye, akaba yamuhunga cyangwa akiyemeza kurwana na we, akaba yamugirira nabi ukaza gusanga ni umuvandimwe agiriye nabi kuko mu mwijima yumvaga ari umwanzi ahuye na we, mu mwijima umuntu yikanga uwo ari we wese nubwo yaba ari umuvandimwe, muri Jenoside wari umwijima w’icuraburindi ku buryo Abanyarwanda bamwe bagize ivangura umwijima w’urwango n’amacakubiri, byatumye bahemuka bagirira nabi abandi bavandimwe ari ko kababaro n’agahinda turimo.”
Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda avuga ko nk’abakristu bagomba guhora bamurikiwe na Kristu, bakirinda icyazabasubiza mu bihe bibi Abanyarwanda banyuzemo, kandi ko hari icyizere kuko ubu hari urumuri ruganje.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10