Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed utoza ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, uherutse guhagarikwa mu gihe cy’ukwezi, yuriye rutemikirere yerecyeza iwabo, asigira ubutumwa ubuyobozi bwa APR ashinja kumusuzugura, abubwira ko bugomba kuzirengera ingaruka z’icyemezo bwafashe.
Uyu mugabo wuriye indege mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira ari kumwe n’umuryango we, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Adil usanzwe azwiho kuvuga mu ijwi ryo hejuru, muri iki kiganiro, yavugaga mu ijwi riciye bugufi, aho yatangiye avuga ko yubaha umuryango wa APR FC ndetse aha n’agaciro ibikorwa bakoranye.
Ati “Byumwihariko shampiyona eshatu zose twitwaye neza, twabashije gutanga abakinnyi benshi mu ikipe y’Igihugu.”
Avuga ko nubwo hari abavuga ko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ari yo ya mbere yari atoje, atari byo kuko yanyuze mu yandi makipe y’ubukombe mu Bihugu binyuranye nka Raja Club Athletic de Casablanca ndetse na Ittihad Riadhi de Tanger y’iwabo muri Maroc.
Yavuze ko yubaha icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa APR FC cyo kumuhagarika, ati “Nubashye abayobozi bafashe icyemezo cyo kumpagarika nubwo ntemera ko ari cyo cyari icy’ibanze, ariko bambujije gukomeza gukora akazi kanjye ko gutoza. Mu byukuri nubashye icyemezo cy’abayobozi ariko sintegetswe kucyemera.”
Yavuze ko na bo bagomba kuzirengera ingaruka z’icyemezo bafashe, ati “Kuko mu byukuri ntibyumvikana guhagarika umutoza.”
Adil wakomeje avuga ko adashobora kwemera iki cyemezo yafatiwe kuko atagombaga guhagarikwa kuko atigeze ahamagazwa n’akana gashinzwe imyitwarire ngo kamwihanangirize.
Ati “Turi kwigana dosiye n’abanyamategeko banjye ubundi tukareba icyo twakora.”
Adil yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kuva tariki ya 14 Ukwakira 2022, nyuma yuko yumvikanye mu bitangazamakuru asa nk’uterana amagambo na kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel na we wahagaritswe mu gihe cy’ukwezi.
Uyu Munya-Maroc uzwiho kutaripfana mu bitekerezo atanga, aherutse gutangaza ko ubuyobozi bwa APR FC bwamusuzuguye kubera kiriya cyemezo bwamufatiye cyo kumuhagarika mu kazi ke ndetse ko azitaba FIFA.
RADIOTV10