Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Nzayisenga Modeste uzwi nk’Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza umukondo, amubwira ko iki gice cy’umubiri ari “ipfundo ry’igitereko cy’ubuzima butazima.”

Ni nyuma yuko Uwicyeza Pamella, mu mpera z’icyumweru gishize yitabiriye igitaramo cyacuranzemo DJ Spinny cyabereye muri Zaria Court, akagaragara yambaye agapira kagufi kagaragaza umukondo, ndetse akagaragaramo abyinana n’undi mugabo utari umugabo we The Ben.

Mu butumwa Rutangarwamaboko yageneye uyu mugore wa The Ben buherekejwe n’ifoto yambaye ako gapira, yagize ati “Zibaho wo gatsindwa we, kirazira mu muco wacu. Nta Mugore wo gushyira umukondo ku karubanda.”

Rutangarwamaboko uzwiho kugira amahame akarishye yo gukomera ku muco w’abakurambere, muri ubu butumwa, yakomeje agira ati “Nta mubyeyi wo kwanika inda n’umukondo ku gasozi kandi ari wo pfundo ry’Igitereko cy’ubuzima butazima n’urureri ururera abana, ugenywe akagenda ariko akajyana ubugingo bwa Nyina. Sigaho.”

Ifoto Rutangarwamaboko yakoresheje ahanura Pamella

Rutangarwamaboko ahanuye Uwicyeza Pamella nyuma y’umwaka n’ubundi amuhanuye we n’umugabo we The Ben, nyuma yuko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True Love’ yagaragayemo amashusho yerekana Pamella agaragaza inda akuriwe.

Icyo gihe, Rutangarwamaboko, yari yagize ati “Duhane duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke: Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima.”

Yari yakomeje agira ati “Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi kayiha nde n’u Rwanda ni inda. Muzibeho mwo gatsindwa mwe!”

Pamella yagaragaye muri kiriya gitaramo abyinana n’undi utari umugabo we yambaye gutya

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 3 =