Umunyamakuru Anita Pendo wamaze gusezera Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru yari amazeho imyaka 10, yavuze akamuri ku mutima, agaragaza ko amasomo yigiye kuri iki gitangazamakuru.
Amakuru y’isezera rya Anita Pendo, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ndetse na we ubwe arayemeza avuga ko yishimira kuba yari umwe mu banyamakuru bari bamaze igihe kuri iki gitangazamakuru.
Uyu munyamakuru wanyuze ku bitangazamakuru binyuranye mu Rwanda aho yakunze gukora ibiganiro bisusurutsa abantu, yageneye ubutumwa iki Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru yakoreraga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Anita Pendo yagize ati “Aho nahera nabuze kuko bitoroshye, gusa reka nshimire RBA cyane mwaranyigishishe, nahabonye inshuti, nahabonye umutuzo n’umutekano w’umutima, mwampaye platform, urwego rwa discipline rwanjye mwatumye nduzamura, mwatumye ngira agaciro.”
Muri ubu butumw abwo gushimira, Anita Pendo yakomeje agira ati “Ndumva ntacyo umutima unshinja kuko natanze imbaraga, ubwenge n’umutima […] nizeye ko mutazantenguha, muzanshyigikira ku mirimo yindi ngiyemo.”
Uyu munyamakuru usanzwe anabivanga no kuyobora ibitaramo nka MC, kuri iki gitangazamakuru yakoreraga, yamamaye mu kiganiro cyabaga mu mpera z’icyumweru gisusurutsa abantu.
RADIOTV10