Jean-Guy Afrika wahawe inshingano na Perezida Paul Kagame, zo kuba Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye, yizeza kuzakora ibizazanira inyungu Abanyarwanda bose.
Jean-Guy Afrika yahawe izi nshingano kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, nk’uko byasohotse mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Nyuma y’amasaha ahawe izi nshingano, Jean-Guy Afrika; kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Jean-Guy Afrika yagize ati “Mwakoze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ku bw’icyizere n’amahirwe mumpaye yo gukora nk’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).”
Yakomeje agira ati “Ni iby’agaciro kuri njye mu gutanga umusanzu mu bushobozi bwanjye ndetse no kuzakorana n’itsinda ry’abakozi b’abahanga ba RDB mu kuzanira inyungu Abanyarwanda bose.”
Jean-Guy Afrika yahawe izi nshingano, asimbuye Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama Wihariye muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, aho yari amaze umwaka n’amezi atatu kuri izi nshingano zo kuyobora RDB yari yazihawe muri Nzeri 2023.
Jean-Guy Afrika usanzwe afite ubunararibonye mu miyoborere y’imishinga, yize mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Bihugu binyuranye, nko muri Lerta Zunze Ubumwe za America no mu Busuwisi.
Yari asanzwe akora muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), aho mu kwezi k’Ukuboza 2021 yanagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibiro bishinzwe ubuhuzabikorwa mu karere.
RADIOTV10