Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu ya Ruguru washyizweho na AFC/M23, yashimye Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba M23, Maj Gen Sultani Makenga ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bye byagaruriye icyizere bamwe mu Banyekongo bari barajujubijwe n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.
Manzi Willy washyizweho na AFC/M23 nka Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, yatangaje ubu butumwa kuri uyu wa Mbere nyuma yuko Maj Gen Sultani Makenga ayoboye Inama yagaragarijemo ishusho y’uko umwuka wifashe muri iyi Ntara.
Muri iki kiganiro cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Makenga yagaragaje uko muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru byifashe kuva yabohorwa, yaba mu rwego rw’umutekano, mu miyoborere ndetse no mu mibereho y’abaturage.
Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’igice cy’umwaka AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu ya Ruguru, ndetse iri Huriro rigashyiraho imiyoborere y’inzego, aho kuva muri Mutarama hari byinshi byahindutse mu bice rigenzurwa birimo umutekano n’ituze, byatumye benshi mu baturage bari barahunze batahuka.

Mu butumwa Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru Willy Manzi yatanze, yagize ati “Kubera imiyoborere yawe [avuga Makenga] Abanyekongo bongeye kubona icyizere cy’ejo hazaza. Ubu impunzi ziratinyuka gutahuka iwabo, ibibazo by’umutekano mucye biragenda biba amateka, kandi ubutabera buragenda bujya ku murongo.”
Manzi Willy yakomeje avuga ko uyu musirikare mukuru muri M23 yaranzwe no gukora akazi ke bucece ariko umusaruro ukavamo wo ukavuga kurusha we.
Ati “Congo ifite amahirwe yo kugira umuyobozi nkawe mu bihe bidasanzwe by’amateka nk’aya.”
Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Umutwe wa M23, ni umwe mu bafite ijambo muri AFC/M23 ariko udakunze kugaragara, gusa akaba azwiho ubuhanga n’ubushishozi mu kuyobora urugamba, ari na we iri Huriro rikesha gufata ibice byinshi rigenzura byumwihariko mu rugamba rwo kuboza umujyi wa Goma wafashwe mu mpera za Mutarama uyu mwaka.
RADIOTV10