Tuesday, August 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

radiotv10by radiotv10
05/08/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu ya Ruguru washyizweho na AFC/M23, yashimye Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba M23, Maj Gen Sultani Makenga ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bye byagaruriye icyizere bamwe mu Banyekongo bari barajujubijwe n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Manzi Willy washyizweho na AFC/M23 nka Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru, yatangaje ubu butumwa kuri uyu wa Mbere nyuma yuko Maj Gen Sultani Makenga ayoboye Inama yagaragarijemo ishusho y’uko umwuka wifashe muri iyi Ntara.

Muri iki kiganiro cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Makenga yagaragaje uko muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru byifashe kuva yabohorwa, yaba mu rwego rw’umutekano, mu miyoborere ndetse no mu mibereho y’abaturage.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’igice cy’umwaka AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu ya Ruguru, ndetse iri Huriro rigashyiraho imiyoborere y’inzego, aho kuva muri Mutarama hari byinshi byahindutse mu bice rigenzurwa birimo umutekano n’ituze, byatumye benshi mu baturage bari barahunze batahuka.

Maj Gen Sultani Makenga kuri uyu wa Mbere

Mu butumwa Guverineri Wungirije wa Kivu ya Ruguru Willy Manzi yatanze, yagize ati “Kubera imiyoborere yawe [avuga Makenga] Abanyekongo bongeye kubona icyizere cy’ejo hazaza. Ubu impunzi ziratinyuka gutahuka iwabo, ibibazo by’umutekano mucye biragenda biba amateka, kandi ubutabera buragenda bujya ku murongo.”

Manzi Willy yakomeje avuga ko uyu musirikare mukuru muri M23 yaranzwe no gukora akazi ke bucece ariko umusaruro ukavamo wo ukavuga kurusha we.

Ati “Congo ifite amahirwe yo kugira umuyobozi nkawe mu bihe bidasanzwe by’amateka nk’aya.”

Maj Gen Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’Umutwe wa M23, ni umwe mu bafite ijambo muri AFC/M23 ariko udakunze kugaragara, gusa akaba azwiho ubuhanga n’ubushishozi mu kuyobora urugamba, ari na we iri Huriro rikesha gufata ibice byinshi rigenzura byumwihariko mu rugamba rwo kuboza umujyi wa Goma wafashwe mu mpera za Mutarama uyu mwaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Next Post

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Related Posts

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

by radiotv10
05/08/2025
0

Umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urasaba Minisitiri w’Umutekano kwegura kuko adashoboye inshingano...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Ibikubiye mu ijambo rya Gen.Makenga imbere y’abayobozi bashyizweho na AFC/M23

by radiotv10
05/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yasabye abayobozi mu nzego zinyuranye mu bice bigenzurwa n’iri Huriro mu...

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

Eng.-The US has temporarily suspended the issuance of visas for all Burundian nationals

by radiotv10
04/08/2025
0

The Embassy of the United States of America in Burundi has announced that the country has temporarily suspended visas for...

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

Menya impamvu America yahagaritse Viza ku Barundi bose bashaka kujyayo

by radiotv10
04/08/2025
0

Ibiro bya Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Burundi, byatangaje ko iki Gihugu cyahagaritse by’agateganyo viza ku Barundi...

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

Ubwato bwarimo abimukira barenga 150 bwarohamye benshi barapfa abandi baburirwa irengero

by radiotv10
04/08/2025
0

Ubwato bwarimo abimukira b’Abanya-Ethiopia 154 bwarohamye muri Yemen, abagera kuri 68 baboneka bapfuye, mu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero....

IZIHERUKA

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura
AMAHANGA

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

by radiotv10
05/08/2025
0

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

05/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Ibikubiye mu ijambo rya Gen.Makenga imbere y’abayobozi bashyizweho na AFC/M23

05/08/2025
Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

05/08/2025
Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

Ubutumwa bw’umwe mu bayobozi muri Kivu ya Ruguru buvuga kuri Gen.Sultani Makenga wa M23

05/08/2025
Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

Abahanzi b’amazina akomeye muri ‘Gospel Nyarwanda’ bagiye kumvikana mu ndirimbo imwe

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu igaragazwa n’abavuga ko Minisitiri w’Umutekano muri Congo agomba kwegura

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

Ibikubiye mu ijambo rya Gen.Makenga imbere y’abayobozi bashyizweho na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.