Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Dr Ngirente yageneye Perezida Kagame nyuma yo gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

radiotv10by radiotv10
24/07/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa Dr Ngirente yageneye Perezida Kagame nyuma yo gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Ngirente Edourd wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka umunani, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye no kuba yaramubereye icyitegererezo muri uru rugendo rwo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ari we Dr Justin Nsengiyumva wari usanzwe ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Dr Justin Nsengiyumva usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’Ubukungu, asimbuye Dr Edouard Ngirente wari wagiye muri izi nshingano muri 2017 ubwo hashyirwagaho Guverinoma y’u Rwanda muri manda ya Perezida Paul Kagame ibanziriza iheruka yatsindiye umwaka ushize.

Dr Ngirente kandi yongeye kugirirwa icyizere yongera guhabwa kuyobora Guverinoma y’u Rwanda muri manda y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangiye umwaka ushize.

Mu butumwa yatanze nyuma yo gusimburwa, Dr Edouard Ngirente yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yari yaramugiriye akamuha izi nshingano zo kuba umukuru wa Guverinoma.

Yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mu myaka 8 ishize.”

Dr Ngirente avuga ko muri izi nshingano yari amazemo imyaka umunani, yungukiyemo byinshi, ariko byumwihariko akaba azakomeza kuzirikana uburyo Umukuru w’u Rwanda yakomeje kumubera urugero rwiza.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”

Dr Ngirente yashimiye Perezida Kagame ku kuba yaramubereye icyitegererezo

Dr Ngirente na we usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubukungu dore ko afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, ntiyari azwi na benshi muri Politiki y’u Rwanda, gusa kuva yahabwa izi nshingano hagaragaye impinduka zikomeye mu buzima bw’Igihugu cyarushijeho kwihuta mu iterambere mu nzego zose, guhera mu buhinzi kugeza mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi.

Impamyabumenyi y’Ikirenga ya Dr Ngirente, yayikuye muri Kaminuza Gatulika ya Louvain mu Bubiligi, yabonye muri 2010. Yakoze imirimo inyuranye yaba mu Rwanda no hanze yarwo nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru (Executive Director) uhagararaiye Banki y’Isi mu gace kazwi nka Africa Group 1 Constituency kagizwe n’Ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Yabaye kandi Umujyanama muri Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi MINECOFIN, inshingano yari yavuyeho muri 2011.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Rwanda and Algeria have signed a Memorandum of Understanding on defense cooperation

Next Post

Uwo umugabo we yatanye abana batanu mu buzima bugoye aratabaza

Related Posts

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

IZIHERUKA

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye
AMAHANGA

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwo umugabo we yatanye abana batanu mu buzima bugoye aratabaza

Uwo umugabo we yatanye abana batanu mu buzima bugoye aratabaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.