Dr Ngirente Edourd wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe yari amazeho imyaka umunani, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye no kuba yaramubereye icyitegererezo muri uru rugendo rwo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, ari we Dr Justin Nsengiyumva wari usanzwe ari Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Dr Justin Nsengiyumva usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’Ubukungu, asimbuye Dr Edouard Ngirente wari wagiye muri izi nshingano muri 2017 ubwo hashyirwagaho Guverinoma y’u Rwanda muri manda ya Perezida Paul Kagame ibanziriza iheruka yatsindiye umwaka ushize.
Dr Ngirente kandi yongeye kugirirwa icyizere yongera guhabwa kuyobora Guverinoma y’u Rwanda muri manda y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yatangiye umwaka ushize.
Mu butumwa yatanze nyuma yo gusimburwa, Dr Edouard Ngirente yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yari yaramugiriye akamuha izi nshingano zo kuba umukuru wa Guverinoma.
Yagize ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mukampa inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mu myaka 8 ishize.”
Dr Ngirente avuga ko muri izi nshingano yari amazemo imyaka umunani, yungukiyemo byinshi, ariko byumwihariko akaba azakomeza kuzirikana uburyo Umukuru w’u Rwanda yakomeje kumubera urugero rwiza.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbashimiye aya mahirwe mwampaye yo gukorera Igihugu cyacu no kuba mwarambaye hafi mukanshyigikira muri urwo rugendo. Mwambereye icyitegererezo. Nzahora iteka nterwa ishema n’icyo cyizere mwangiriye.”

Dr Ngirente na we usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubukungu dore ko afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, ntiyari azwi na benshi muri Politiki y’u Rwanda, gusa kuva yahabwa izi nshingano hagaragaye impinduka zikomeye mu buzima bw’Igihugu cyarushijeho kwihuta mu iterambere mu nzego zose, guhera mu buhinzi kugeza mu ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi.
Impamyabumenyi y’Ikirenga ya Dr Ngirente, yayikuye muri Kaminuza Gatulika ya Louvain mu Bubiligi, yabonye muri 2010. Yakoze imirimo inyuranye yaba mu Rwanda no hanze yarwo nko kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru (Executive Director) uhagararaiye Banki y’Isi mu gace kazwi nka Africa Group 1 Constituency kagizwe n’Ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.
Yabaye kandi Umujyanama muri Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi MINECOFIN, inshingano yari yavuyeho muri 2011.
RADIOTV10