Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga wayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Igipolisi cy’iri Huriro, yasabye Abapolisi batangiranye na cyo kuzarangwa n’imyitwarire myiza ihabanye n’iy’igipolisi cy’ubutegetsi bwa Congo, bakirinda ingeso mbi nk’ubusinzi, kwaka no kwakira ruswa.
Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025 nk’uko bigaragazwa n’inkuru yakozwe n’ikinyamakuru Kivu Top Info, ubaye ku nshuro ya mbere wo gutangiza Igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 kuva ryafata ibice birimo Goma, aho iki Gipolisi cyahawe izina rya ‘Police d’Élite’.
Muri uyu muhango, abapolisi batangiranye n’iki Gipolisi, bagaragaje imyitozo bahawe irimo kurwanya no guhangana n’imyigaragambyo, gutabara abari mu kaga, ndetse no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga wayoboye uyu muhango, yasabye aba bapolisi bashya b’iri Huriro kuzarangwa n’imyitwarire iboneye itandukanye n’iy’Igipolisi cya Leta.
Yavuze ko abaturage bo mu bice bigenzurwa n’iri Huriro, bagomba kugirira icyizere iki Gipolisi babikesha gukora kinyamwuga no kubacungira neza umutekano.
Yabasabye kugendera kure imyitwarire yose mibi, nko kunywa ibiyobyabwenge, kwaka no kwakira ruswa, ndetse no gukoresha nabi ububasha bwabo, kandi abasaba kuzarangwa no kubanira neza abaturage, bakaba inshuti.
Yagize ati “Uru Rwego tumaze gushinga, ni Igipolisi cy’umuryango, ni Igipolisi cya mbere cy’Ihuriro, mugomba kuba Abapolisi batandukanye n’aba Guverinoma ya Kinshasa turiho duhangana na yo. Mugomba kugaragaza itandukaniro. Iki ni igipolisi cy’impinduka, igipolisi cy’impinduramatwara.”
Maje Gen Makenga yavuze ko inzego z’umutekano z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakomeje kurangwa n’imyitwarire itaboneye, ibangamira abaturage, kuko zirangwa no kubica, zikabahoza ku nkoni, zinabambura utwabo.
Ati “Kiriya si igipolisi. Ntimukwiye kuzitwara nka cyo, ngo mujye mu biturage mujye kwiba abaturage, ngo mujye kubatwikira inzu, kubafata ku ngufu, kubica, kubaka ruswa. Ibyo bikorwa birabujijwe.”
Yasabye aba Bapolisi bashya kuzarangwa n’imyitwarire izatuma abaturage bibona muri iki Gipolisi bakakigirira icyizere, kandi bagakorana mu rwego rwo kugira ngo bagire uruhare mu mutekano wabo.
RADIOTV10