Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi, Albert Shingiro yihanangirije Abarundi babaswe n’ingeso yo gusaba amafaranga abanyamahanga, abasaba kubihagarika kuko biri mu bituma abashoramari bari bafite gahunda yo kuhashora imari bahina akarenge.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Akeza.net gikorera mu Burundi, Albert Shingiro yatangaje ibi mu kiganiro yatanze kuri Radio na Televiziyo by’u Burundi (RTNB) ubwo yavugaga ku myiteguro y’inama mpuzamahanga y’Abashoramari izabera muri iki Gihugu tariki 05 na 06 Ukuboza 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abashoramari bazaba baturutse mu Bihugu binyuranye, aboneraho gusaba Abarundi kuzabakira neza, birinda ingeso mbi yo gusabiriza.
Yagize ati “Abarundi bagomba kurandurana n’imizi ingeso yo kuza basaba amafaranga abanyemari b’abanyamahanga baje bazanye ishoramari mu Burundi n’imishinga. Ngo njyewe ndungukamo angahe? Mpa aya n’aya mbere yuko dukorana.”
Albert Shingiro yavuze ko iyo hari umunyamahanga uhuye n’Umunyagihugu akamugaragariza imyitwarire nk’iyi yo kumusaba amafaranga, ajyana isura mbi ku Gihugu avuyemo.
Yavuze kandi ko ibi biri mu bishobora gutuma mu Burundi hataza abashoramari benshi, kuko iyo hari uwakorewe ibi, ajyenda abibwira n’abandi, bigatuma n’uwari ufite gahunda yo kuhaza ahina akarenge.
Ati “Abashoramari b’abanyamahanga baraziranye kandi barakorana. Iyo umwe aje ukamusaba amafaranga, agasubira iwabo, ahita abwira abandi ati ‘kiriya Gihugu si icyo gushoramo imari. Ni yo mpamvu rero iyi ngeso igomba kuranduranwa n’imizi yayo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yakomeje avuga ko Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye ari gukoresha imbaraga zose kugira ngo iki Gihugu kizemo abashoramari, bityo ko hakwiye no kongerwa imbaraga mu kurandura iyi ngeso ituma hari abikandagira kujya gukorerayo.
Ati “Umukuru w’Igihugu abirimo, igisigaye ni uko natwe abakorera muri Leta dukomeza dusaba Abarundi kurandurana n’imizi iyo ngeso yo kuza basaba amafaranga abantu baje, bazanye imari n’ibikorwa mu Burundi.”
RADIOTV10