Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi, Albert Shingiro yihanangirije Abarundi babaswe n’ingeso yo gusaba amafaranga abanyamahanga, abasaba kubihagarika kuko biri mu bituma abashoramari bari bafite gahunda yo kuhashora imari bahina akarenge.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Akeza.net gikorera mu Burundi, Albert Shingiro yatangaje ibi mu kiganiro yatanze kuri Radio na Televiziyo by’u Burundi (RTNB) ubwo yavugaga ku myiteguro y’inama mpuzamahanga y’Abashoramari izabera muri iki Gihugu tariki 05 na 06 Ukuboza 2024.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Burundi yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abashoramari bazaba baturutse mu Bihugu binyuranye, aboneraho gusaba Abarundi kuzabakira neza, birinda ingeso mbi yo gusabiriza.

Yagize ati “Abarundi bagomba kurandurana n’imizi ingeso yo kuza basaba amafaranga abanyemari b’abanyamahanga baje bazanye ishoramari mu Burundi n’imishinga. Ngo njyewe ndungukamo angahe? Mpa aya n’aya mbere yuko dukorana.”

Albert Shingiro yavuze ko iyo hari umunyamahanga uhuye n’Umunyagihugu akamugaragariza imyitwarire nk’iyi yo kumusaba amafaranga, ajyana isura mbi ku Gihugu avuyemo.

Yavuze kandi ko ibi biri mu bishobora gutuma mu Burundi hataza abashoramari benshi, kuko iyo hari uwakorewe ibi, ajyenda abibwira n’abandi, bigatuma n’uwari ufite gahunda yo kuhaza ahina akarenge.

Ati “Abashoramari b’abanyamahanga baraziranye kandi barakorana. Iyo umwe aje ukamusaba amafaranga, agasubira iwabo, ahita abwira abandi ati ‘kiriya Gihugu si icyo gushoramo imari. Ni yo mpamvu rero iyi ngeso igomba kuranduranwa n’imizi yayo.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yakomeje avuga ko Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye ari gukoresha imbaraga zose kugira ngo iki Gihugu kizemo abashoramari, bityo ko hakwiye no kongerwa imbaraga mu kurandura iyi ngeso ituma hari abikandagira kujya gukorerayo.

Ati “Umukuru w’Igihugu abirimo, igisigaye ni uko natwe abakorera muri Leta dukomeza dusaba Abarundi kurandurana n’imizi iyo ngeso yo kuza basaba amafaranga abantu baje, bazanye imari n’ibikorwa mu Burundi.”

Minisitiri Albert Shingiro yasabye Abarundi basabiriza kubihagarika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 7 =

Previous Post

Mu rubanza rw’uregwamo ubutekamutwe hazamuwe ingingo nshya nk’impamvu yo gusaba ko ataburanishwa

Next Post

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zashashe inzobe mu biganiro by’iminsi itatu: Menya ibizaganirirwamo

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zashashe inzobe mu biganiro by’iminsi itatu: Menya ibizaganirirwamo

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zashashe inzobe mu biganiro by’iminsi itatu: Menya ibizaganirirwamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.